Perezida Kagame yahaye abaturage batishoboye ba Bweyeye inkunga y’amabati 5760

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 4 Nzeri 2020 saa 07:52
Yasuwe :
0 0

Kuri uyu wa Kane, Perezida Paul Kagame w’u Rwanda akaba n’Umugaba Mukuru w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yahaye abaturage batishoboye bo mu murenge wa Bweyeye mu Karere ka Rusizi, inkunga y’amabati 5760 azakoreshwa mu kwiyubakira aho batuye.

Ni inkunga yahawe imiryango 242 ikeneye ubufasha kurusha indi, yaturutse mu tugari dutanu two mu Murenge wa Bweyeye, nk’uko itangazo rya Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda ribitangaza.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Munyantwari Alphonse, ari kumwe n’abandi bayobozi bakuru mu Ngabo z’u Rwanda, bashyikirije abaturage aya mabati, banashimira Umukuru w’Igihugu n’ingabo z’u Rwanda ku miyoborere yabo ishingiye cyane ku baturage.

Ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba, bwaboneyeho gushimira abaturage ku ruhare rwabo mu gushyigikira umutekano w’igihugu.

Munyantwari yagize ati “Ubufatanye hagati y’inzego z’umutekano n’abaturage ba Bweyeye bwerekanye ko twunze ubumwe kandi twiteguye kurinda iterambere ry’igihugu. Turashimira imyumvire yanyu yo kumva neza ko kugira umutekano uwanyu no kurinda ubusugire bw’igihugu ari ingenzi mu iterambere rirambye ryacyo”.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, yanasabye abaturage muri rusange kubyaza umusaruro amahirwe igihugu kibazanira, bakarushaho kwiteza imbere.

Nyirandimubanzi Melanie, umwe mu bahawe amabati, yishimiye iki gikorwa, ati “nari ntuye mu nzu yangiritse igisenge, imitungo yanjye yarangiritse mu gihe cy’imvura; nari ndi mu buzima bushaririye nyuma y’urupfu rw’umugabo wanjye […] ndashimira cyane Perezida wa Repubulika wohereje ingabo z’u Rwanda (RDF) kugira ngo zitugezeho aya mabati, twishimiye ko ubuzima bwacu bugiye kuba bwiza kurushaho.”

Abaturage ba Bweyeye kandi banaboneyeho kwishimira ibikorwa by’iterambere bimaze kugera muri ako gace.

Kanyabashi Thomas yagize ati “Ndi umuhamya w’iterambere rya Bweyeye. Iyi Bweyeye mubona yahoze mu bukene bukabije, nta muriro, nta mashuri cyangwa amavuriro [...] ubu turi abahamya bo kwibohora nyakuri. Twabihamya rwose ko twibohoye, ubu dutegereje umuhanda wa kilometero 32 uri kubakwa magingo aya mu kurushaho kwishimmira imbuto z’urugamba rwo kubohora igihugu”.

Ubuyobozi bw'Intara y'Iburengerazuba n'Ingabo z'u Rwanda bashyikirije abaturage ayo mabati

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .