Ibi bihembo byitiriwe Han Yong-un wari uzwi nka Mahae waharaniye ubwigenge bwa Koreya y’Epfo ubuzima bwe bwose.
Uyu mugabo yari umwe mu bakomeye mu bijyanye n’imyemerere y’aba- Buddhist akaba n’umusizi w’ibigwi mu gihugu cye.
Ibi bihembo bitangwa mu byiciro bitandukanye birimo icy’amahoro, ubugeni, ubuvanganzo n’ibindi.
Ku wa Mbere tariki 12 Kanama, nibwo byatangajwe ko Perezida Kagame yegukanye iki cy’amahoro, mu muhango wabereye mu Ntara ya Gangwon.
Ibi bishyira Perezida Kagame ku rutonde rw’abandi begukanye ibi bihembo mbere barimo Nelson Mandela na Dalai Lama.
Abagera kuri 600 bitabiriye uyu muhango, bashimye ibigwi bya Perezida Paul Kagame nk’umuyobozi w’intangarugero. Yahawe iki gihembo kubera uruhare yagize mu gushyiraho gahunda zo kubabarirana, kwiyunga no kongera kubaka igihugu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abitabiriye uyu muhango bagaragaje ko ibikorwa bya Perezida Kagame bitimakaje amahoro mu Rwanda gusa, ahubwo byabaye n’intandaro yo gutera imbere kwihuse mu by’ubukungu kandi hubahirizwa amahame y’uburinganire bw’abagabo n’abagore.
Ibi bihembo byatangiye gutangwa mu 1997 n’Ihuriro ry’Aba-Buddist bakuru (monks) mu kuzirikana umurage wa Han Yong-un Manhae.
Perezida Kagame ni we Munyafurika rukumbi wegukanye igihembo mu by’uyu mwaka. Igihembo cye cyashyikirijwe Ambasade y’u Rwanda muri Koreya y’Epfo.
Paul Kagame yavutse tariki 23 Ukwakira 1957. Amashuri abanza yayigiye muri Rwengoro Primary School muri Uganda, ayisumbuye ayiga muri Ntare School na Old Kampala Senior Secondary School.
Paul Kagame yayoboye urugamba rwo kubohora igihugu nyuma gato y’urupfu rwa Maj Gen Gisa Fred Rwigema, aruyobora kuva mu 1990 kugeza muri Nyakanga 1994 ubwo u Rwanda rwabohorwaga.
Yabaye Visi Perezida na Minisitiri w’Ingabo muri Guverinoma y’Ubumwe, kugeza tariki 22 Mata 2000 ubwo yarahiriraga kuba Perezida w’u Rwanda w’inzibacyuho.
Tariki 25 Kanama 2003, Paul Kagame yatsinze amatora ya mbere u Rwanda rwari rukoze nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse akaba aherutse no kwegukana manda ya kane, imwemerera kuyobora igihugu mu myaka itanu iri imbere.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!