Ni ijambo Perezida Kagame yavuze kuri uyu wa Mbere, agaragaza ko u Rwanda rwakomeje kugirwaho ingaruka n’ibikorwa bya Guverinoma ya RDC, mu gihe byakabaye ari ibibazo by’imbere mu gihugu.
Ni ibibazo ahanini bishingiye ku kuba u Rwanda ruregwa gufasha umutwe wa M23, bigafatwa nk’intango y’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC.
Ni mu gihe ari ibibazo bimaze igihe, kuko u Rwanda rucumbikiye impunzi z’abanye-Congo zisaga 80,000 zahageze mu myaka isaga 20 ishize, kubera ibibazo by’umutekano muke.
Mu minsi mike nibwo byatangajwe ko RDC yitabaje abacanshuro bo mu Burayi, ndetse hakavugwa cyane ko ari abo mu Burusiya.
Perezida Kagame yavuze ko ibyo atari ikibazo cy’u Rwanda, kandi rwakomeje kubigaragaza.
Yakomeje ati "Iyo mvumva ibyo kwiringira abacanshuro, mujye mumenya ko ibintu byabaye akavuyo. Nibiba ngombwa ko duhangana n’abacanshuro, dufite ubushobozi burenze ubukenewe bwo guhangana nabo, abacanshuro ni abantu b’imburamumaro udashobora kwiringira."
"Rero kumva ngo ibyo bihugu bigiye kwiringira abacanshuro, umenye ko biri mu byago. Byari mu bibazo na mbere yo kubazana, noneho nyuma yo kubazana ibibazo bihita byikuba ishuro nyinshi. Ibintu biba bibi aho kujya ku murongo."
"Ibi ndabivugira ko, bisa n’aho nta muntu ushaka kumva, aho usanga ibimenyetso bidahabwa agaciro. Ni ryari aba banye-Congo, wenda bakomoka mu Rwanda, baba ikibazo cy’u Rwanda?"
Perezida Kagame yavuze ko mbere yo kuvuga ngo abavuga Ikinyarwanda muri RDC basubire iwabo mu Rwanda, hakwiye kubanza kureba uwabajyanyeyo.
Yakomeje ati "Uko bagiyeyo sinkuzi. Uwabajyanyeyo, ibyo byose ni we ukwiye kubisubiza, si njye. Ntabwo washyiraho icyo kibazo. Zeru. Ntabwo bishoboka."
Ibibazo bya Congo si iby’u Rwanda
Perezida Kagame yavuze ko mu gukomeza kwitiririra u Rwanda ibi bibazo, Leta ya RDC yavuze ko idashobora kuganira n’umutwe wa M23 ivuga ko ari umutwe w’iterabwoba, kandi abandi bantu barabishyigikira.
Yakomeje ati "Bakongeraho ngo niba tunavuganye, tugomba kuvugana nabo mu ibanga kugira ngo hatagira umenya ko tuganira nabo, kugira ngo bikomeze kuba ikibazo cyanjye, bigakomeza kuba ikibazo cy’u Rwanda. Ngo nzavugana nabo, ariko mvugane nabo bucece. Nzohereza umuntu…"
"Ariko mbere na mbere, ntabwo ari ikibazo cy’u Rwanda, kandi tugiye gutuma buri wese abona neza ko atari ikibazo cy’u Rwanda. Kandi tugahera ku kuvuga ngo abo batekereza ko ari ikibazo cy’u Rwanda, ntabwo ari icya Congo, mbere na mbere mukure aba banye-Congo hano."
Ni impunzi yavuze ko zikomeje kwinjira mu Rwanda kubera ibikorwa bya Guverinona ya Congo, ibintu ngo bitakabaye bibazwa u Rwanda.
Yavuze ko biba bireba u Rwanda, byakarebye n’umuryango mpuzamahanga.
Yakomeje ati "Ndimo kwanga ko u Rwanda ruheka uyu muzigo, rugatukwa buri munsi kubera byo. Rero, mubakure hano mubajyane ahandi mushaka, cyangwa basubize muri Congo mubarindire yo, numvise ko muzabarinda Guverinoma yabo n’abacanshuro."
Perezida Kagame yavuze ko niba RDC ifite abaturage bamwe ishaka kwirukana ariko ikagumana FDLR, bihura n’umugambi wa bamwe wo gushaka gusimbuza ubuyobozi bw’u Rwanda kuko batabushaka, ariko ko bitazabahira.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!