Perezida Kagame yahamije ko nta ntambara itutumba hagati y’u Rwanda na Uganda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 Ukuboza 2019 saa 03:38
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame yahamije ko u Rwanda na Uganda bibona ko ibiganiro ari byo bishobora gukemura ibibazo by’umwuka mubi umaze igihe hagati y’ibihugu byombi, kurusha ko byaba ari ibikorwa bishyira ku ntambara.

Perezida Kagame yabivugiye i Doha muri Qatar kuri uyu wa Gatandatu, mu kiganiro yagiranye na Ghida Fakhry wigeze gukorera Aljazeera.

Ubwo yari abajijwe ku mubano umaze iminsi utameze neza hagati y’u Rwanda na Uganda, Perezida Kagame yavuze ko bimeze nk’ibibazo biri mu muryango, aho usanga rimwe na rimwe impamvu z’ubwo bwumvikane buke zitumvikana.

Yavuze ko ababazwa n’uburyo rimwe na rimwe udashobora kubona impamvu hari ubwumvikane buke kuko ibi bihugu bitarimo gupfa ubutaka, umupaka cyangwa kuba umuntu yavogereye undi ku buryo bugaragara.

Perezida Kagame yahise abazwa niba ibirimo kuba byaba bigaragaza ko ari indi ntambara igiye kuba hagati y’ibihugu byombi. Ni nyuma y’iyigeze guhuza ibihugu ibihugu byombi yabereye i Kisangani muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Yasubije ati “Oya, ntabwo ntekereza ko [byabyara intambara], ntabwo turagera kuri urwo rwego, tuzakomeza kubiganiraho, hari ibiganiro birimo kuba, ndatekereza ko ikibazo cyose cyaganirwaho kigakemurwa, niho turimo kugana uko mbibona.”

Ku wa Gatanu w’iki cyumweru nibwo intumwa z’u Rwanda zari muri Uganda, gusa nyuma y’ibiganiro byamaze amasaha agera ku munani, byasojwe nta mwanzuro uhamye ufashwe. Ni inama yari ikurikiye iyabereye i Kigali ku wa 16 Nzeri 2019, haganirwa ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ibihugu byombi byasinyiye i Luanda muri Angola.

Itsinda ry’u Rwanda ryari riyobowe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, Amb. Nduhungirehe Olivier; ririmo Minisitiri w’Umutekano Gen Patrick Nyamvumba; Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase; Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston n’Umunyamabanga Mukuru w’Urwego Rushinzwe Iperereza n’Umutekano w’Igihugu, Gen Maj Joseph Nzabamwita.

Nyuma y’ibiganiro byabereye mu muhezo, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb Nduhungirehe Olivier na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Sam Kutesa, babwiye itangazamakuru ingingo zibanzweho.

Kutesa yavuze ko mu nama yahuje impande zombi yibanze ku ngingo icyenda zashyizweho umukono mu masezerano ya Luanda. Izo ngingo zirimo kubaha ubusugire bwa buri wese n’ubw’igihugu cy’igituranyi; kurinda no kubaha uburenganzira n’ubwisanzure bw’abaturage; gushyiraho komisiyo ihuriweho n’impande zombi n’izindi.

Ati “Twaganiriye byimbitse kuri izi ngingo, hari izo twemeranyijweho ariko izindi zizakomeza gusuzumwaho ndetse tunagishe inama abakuru b’ibihugu harebwa niba twakomeza kuzikoraho zigakemurwa.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Nduhungirehe Olivier, yagaragaje ko hakiri ibikibangamiye Abanyarwanda muri Uganda ndetse umutekano wabo utizewe.

Yagize ati “Twaganiriye kandi twatanze amakuru, twatanze n’amazina, bagenzi bacu muri Uganda bijeje gusuzuma amakuru twabahaye kuko nk’u Rwanda twizera ko ibi ari byo zingiro ry’ikibazo gihari ariko twakiganiriyeho.”

“Twaganiriye no ku kibazo cy’Abanyarwanda batabwa muri yombi, bagafungwa binyuranye n’amategeko ndetse bagakorerwa iyicarubozo. Nta kigaragara twemeranyije kuri iki kibazo ariko tuzakomeza kukivugaho.’’

Nduhungirehe yanakomoje ku byo baganiriyeho bijyanye n’icengezamatwara rikomeje kunyuzwa mu itangazamakuru, ryanafashe umurego na nyuma y’inama yabereye i Kigali.

Ati “Ni inama ya kabiri ariko u Rwanda rwizera ko Komisiyo ihuriweho yashyizweho n’amasezerano yakurikiwe n’abakuru b’ibihugu, tuzabagisha inama twemeranye ku cyakorwa ku byaganiriweho by’umwihariko ku ruhande rw’u Rwanda.”

Nduhungirehe yanagarutse ku buryo Uganda ifasha abatera u Rwanda, atanga urugero rw’igitero cyabaye ku itariki ya Gatatu n’iya Kane Ukwakira aho abarwanyi b’umutwe wa RUD Urunana bateye mu Kinigi. Polisi y’u Rwanda yatangaje ko inzego z’umutekano zishe abantu 19 bari mu bagizi ba nabi bagabye iki gitero, cyaguyemo abaturage 14.

Mu iperereza ryakozwe, hari ibikoresho byafashwe birimo na telefoni zigendanwa n’ubuhamya bwatanzwe n’abafashwe, byagaragaje uruhare rwa Uganda muri iki gitero.

Amb. Nduhungirehe ati “Ibyo byose bigaragaza ko uwari uyoboye icyo gitero ari uwitwa Philemon Mateke akaba Umunyamabanga wa leta ya Uganda ushinzwe ubutwererane bw’akarere. Byagaragajwe na za telefoni n’ubuhamya bwatanzwe n’abafashwe.”

Yakomeje avuga ko “hari n’uwitwa Nshimiye wiyita Governor ushinzwe ibikorwa byihariye muri RUD Urunana, atuye hariya mu Karere ka Kisoro n’umuryango we, byagaragaye ko akunda kujya muri Kivu y’Amajyaruguru ahitwa Benza gutegura ibitero kandi ko ariwe wakoranaga bya hafi na Philemon Mateke. Urwo ni urugero rumwe natanze ariko hari n’izindi nyinshi twatanze zigaragaza ko bagikomeza guha urubuga abaturwanya.”

Inkuru wasoma: Perezida Kagame yagarutse ku gihe amaze ayobora, indi manda, ibibazo na Uganda n’ibindi

Perezida Kagame mu kiganiro i Doha muri Qatar

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza