Perezida Kagame yagiranye inama n’intumwa zihariye za AU mu guhangana na Coronavirus

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 Kamena 2020 saa 07:44
Yasuwe :
0 0

Perezida Kagame yagiranye inama mu buryo bw’ikoranabuhanga n’abagize akanama k’intumwa zihariye z’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), zihuriye mu itsinda rishinzwe gushaka ibisubizo ku ngaruka ziterwa na Coronavirus.

Itsinda ryaganiriye na Perezida Kagame kuri uyu wa Gatanu ririmo Umunyarwanda Dr Donald Kaberuka; Umunya-Nigeria, Dr Ngozi Okonjo-Iweala; Umunya- Côte d’Ivoire, Tidjane Thiam n’Umunyafurika y’Epfo, Trevor Manuel na Abdelrahman ben Khalfa, iyi nama ikaba yibanze ku cyorezo cya Coronavirus.

Muri Mata 2020 nibwo Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, akaba na Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yashyizeho aka kanama kihariye.

Mu nshingano z’ibanze iri tsinda rishinzwe, harimo gushaka ubufasha bw’amahanga buzunganira ibikorwa by’ibihugu bya Afurika mu guhangana n’ingaruka z’ubukungu zatewe n’iki cyorezo.

Dr Kaberuka asanzwe ari impuguke mu bukungu; yayoboye Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (BAD) ndetse aba na Minisitiri w’Imari w’u Rwanda.

Mu 2016, Kaberuka yagizwe Intumwa yihariye y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) muri gahunda yo gutangiza ikigega cyo gushyigikira ibikorwa by’uyu muryango no gushyigikira amahoro ku Mugabane wa Afurika.

Dr Ngozi Okonjo-Iweala na we asanzwe ari Inararibonye mu Bukungu n’Iterambere ku rwego mpuzamahanga kuko yabaye Minisitiri w’Imari wa Nigeria muri manda ebyiri ndetse yanabaye umwe mu bayobozi bakuru ba Banki y’Isi.

Trevor Manuel yabaye Minisitiri w’Imari wa Afurika y’Epfo igihe kirekire ndetse anayobora Komisiyo y’Igihugu y’Igenamigambi muri iki gihugu.

Mu 2018 yagizwe intumwa ya Perezida Cyril Ramaphosa, ishinzwe Ishoramari mu gihugu; akaba yari ashinzwe guhuza ibikorwa by’abashoramari b’imbere mu gihugu no hanze yacyo nk’inzira igihugu cye cyahisemo.

Umunya-Côte d’Ivoire, Tidjane Thiam, we asanzwe ari umushoramari ndetse n’umuhanga mu by’amabanki.

Yayoboye Ihuriro ry’amabanki rya ‘Credit Suisse’; aba Umuyobozi Mukuru n’Ushinzwe Imari mu kigo cy’Ubwiteganyirize cy’Abanyamerika, Prudential Financial.

Tidjane anafite ubumenyi ntagereranywa mu bijyanye n’ubugenzuzi ndetse yanakoreye Ikigo mpuzamahanga gikora ubugenzuzi kikanatanga ubujyanama mu miyoborere, McKinsey and Company.

Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yatangaje ko gushyiraho iri tsinda bizihutisha inzira y’inkunga mu bukungu izafasha ibihugu byo kuri uyu mugabane guhangana neza n’ingaruka za Coronavirus ihangayikishije ikiremwamuntu.

Ramaphosa yashimangiye ko izi ntumwa yashyizeho zifite ubunararibonye buhagije kandi ziziranye n’abandi bantu bakomeye mu bukungu ku rwego rw’Isi.

Ku mugabane wa Afurika hamaze kwandura abantu 176,807, hamaze gupfa 4,902, hamaze gukira abagera ku 78,267.

Intego ya AU ni uko mu mezi ari hagati y’abiri n’atatu ari imbere umubare w’abapimwe coronavirus muri Afurika ugera kuri miliyoni 10.

Perezida Kagame yagiranye inama n'akanama kihariye ka AU mu kurwanya Coronavirus
Iyi nama yabaye mu buryo bw'ikoranabuhanga mu kwirinda icyorezo cya Coronavirus
Perezida Kagame yagiranye inama n'itsinda ryihariye rya AU ryashyizweho muri Mata uyu mwaka
Itsinda ryaganiriye na Perezida Kagame rifite inshingano yo gushaka ubufasha bw’amahanga buzunganira ibikorwa by’ibihugu bya Afurika mu guhangana n’ingaruka z’ubukungu zatewe na Coronavirus

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .