00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yagiranye ikiganiro na Minisitiri w’Intebe wa Canada

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 16 June 2022 saa 06:54
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame yagiranye ikiganiro na Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau, cyibanze ku mubano w’ibihugu byombi n’ingingo zireba isi muri rusange, ibi bihugu byombi bifitemo inyungu.

Ni ikiganiro cyabaye kuri telefoni kuri uyu wa Kane, mu gihe abayobozi bombi bitegura guhurira mu Nama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bo mu bihugu bigize Umuryango wa Commonwealth, CHOGM.

Mu butumwa yanditse kuri Twitter, Perezida Kagame yagize ati "Niteguye kumwakira muri #CHOGM2022 mu cyumweru gitaha hamwe n’abandi bayobozi, kandi nizeye kwagura ibiganiro byacu n’ubutwererane."

Minisitiri w’Intebe, Justin Trudeau ari mu bayobozi bakuru bazitabira CHOGM mu cyumweru gitaha ndetse azahura na Perezida Kagame.

Perezida Kagame na Minisitiri w’Intebe, Justin Trudeau, baganiriye ku nama ya CHOGM itegerejwe kubera mu Rwanda, umubano w’ibihugu byombi n’izindi ngingo zitandukanye.

Abayobozi bombi mu kiganiro cyabo bibanze ku ntego n’inzira zo guteza imbere Commonwealth, hibandwa ku mihindagurikire y’ibihe, guhanga akazi ku rubyiruko no guhanga udushya.

Minisitiri w’Intebe, Justin Trudeau, yanikije ku bihugu byo muri Commonwealth agaragaza ko bikeneye guteza imbere demokarasi no kwimakaza uburenganzira bw’ikiremwamuntu bijyanye n’amahame agenga uyu muryango.

Perezida Kagame na Minisitiri w’Intebe, Justin Trudeau, banaganiriye ku ngaruka Afurika yagizweho n’intambara u Burusiya bwagabye kuri Ukraine yatumye ibiciro bitumbagira by’umwihariko kuri uyu mugabane.

Inama ya CHOGM iteganyijwe ku wa 20-26, ikazabera mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali birimo Kigali Convention Centre, Intare Conference Arena, M Hotel, Kigali Marriott Hotel, Kigali Serena Hotel na Kigali Conference and Exhibition Village.

Ni inama izitabirwa n’abantu barenga 5000, bazaturuka mu bihugu 54 bigize uyu muryango wa Commonwealth.

Canada ni kimwe mu bihugu byatangiranye na Commonwealth ubwo yashingwaga mu 1926, mu gihe u Rwanda rwinjiye muri uyu muryango mu 2009. Uyu muryango uhuriza hamwe abaturage miliyari 2.4 bo ku migabane yose y’Isi.

Perezida Kagame aganira na Minisitiri w'Intebe wa Canada, Justin Trudeau

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .