Ku munsi w’ejo Leta Zunze Ubumwe za Amerika biciye muri Ambasade yayo mu Rwanda yahaye u Rwanda miliyari zirenga enye z’amafaranga y’u Rwanda yo gufasha guhangana n’icyorezo cya Coronavirus.
Perezida Kagame yagiranye ikiganiro na Trump amushimira ubufasha bw’igihugu cye n’umubano mwiza urangwa hagati y’ibihugu byombi.
Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Perezida Kagame yagize ati “Nagiranye ikiganiro cyiza na Perezida Donald Trump. Twaganiriye ku mubano mwiza wacu, ndetse n’ubufasha we ku giti cye n’ubuyobozi bwe bahaye u Rwanda mu kurwanya icyorezo cya COVID-19.”
Perezida Trump yakunze gushima imiyoborere ya Perezida Kagame n’intambwe u Rwanda rumaze gutera. Ubwo bagiranaga ibiganiro i Davos muri Mutarama 2018, Trump yavuze ko intambwe u Rwanda rwateye itangaje ndetse rufitanye umubano mwiza na Amerika. Icyo gihe yabwiye Kagame ari iby’agaciro ‘kumugira nk’inshuti’.
I just had a good conversation with President @realDonaldTrump. We discussed our good relationship, and the support he personally, and his administration are extending to Rwanda to combat the #COVID19 pandemic. This was much appreciated. pic.twitter.com/ATF00dTYek
— Paul Kagame (@PaulKagame) April 25, 2020
Mu bihe bitandukanye, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zahaye u Rwanda inkunga igamije guteza imbere urwego rw’ubuzima.
Nko mu 2016, Amerika yahaye u Rwanda inkunga ingana na miliyoni z’amadolari 268. Muri yo, harimo miliyoni 56 z’amadolari yakoreshejwe mu bikorwa byo kurwanya SIDA, miliyoni 41 z’amadolari zari zigenewe ibikorwa by’ubutabazi na miliyoni 38 z’amadolari zashyizwe mu bikorwa byo kurwanya amakimbirane, guharanira amahoro n’umutekano.
Hari na miliyoni 34 z’amadolari yari agenewe ibikorwa by’uburezi bw’ibanze na miliyoni 23 z’amadolari zari zigenewe ibikorwa by’ubuvuzi bw’ibanze.

TANGA IGITEKEREZO