Perezida Kagame na mugenzi we w’u Bushinwa babonanye kuri uyu wa Kane tariki 5 Nzeri 2024, ubwo habaga inama isanzwe ihuza ibihugu bya Afurika n’u Bushinwa izwi nka ‘Forum on China-Africa Cooperation (FOCAC)’.
Amakuru yo kubonana kwa Perezida Kagame na Perezida Xi Jinping yatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Wungirije w’u Bushinwa, Hua Chunying.
Ku ruhande rw’u Rwanda ni ibiganiro byitabiriwe n’abandi bayobozi barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, Umuyobozi Mukuru wa RDB, Francis Gatare, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa, Kimonyo James.
Hua Chunying yavuze ko igihugu cye cyiteguye kurushaho gushimangira umubano gifitanye n’u Rwanda.
Ati “Inama ya FOCAC2024 yatanze amahirwe adasanzwe yo kurushaho gushimangira ubushuti n’umubano w’u Bushinwa n’u Rwanda.”
Yakomeje avuga ko “U Bushinwa n’u Rwanda bishyira imbere inyungu z’abaturage haba mu miyoborere y’ishyaka n’igihugu. U Bushinwa bwiteguye gushimangira icyizere mu bya politike no kwagura ubufatanye cyerekezo dusangiye n’u Rwanda, ndetse no kuba umufatanyabikorwa mu nzira y’iterambere.”
President Xi Jinping met with President of Rwanda Paul Kagame @PaulKagame.
The #FOCAC2024 Summit provides historic opportunities for upgrading China-Rwanda friendly ties.
Both China and Rwanda put public interest and the people at the centre of party and state governance.… pic.twitter.com/LEftZYSGuC— Hua Chunying 华春莹 (@SpokespersonCHN) September 5, 2024
Perezida Kagame ni umwe mu bakuru b’ibihugu bitabiriye iyi nama ya FOCAC iri kubera i Beijing mu Bushinwa.
Ubwo yari mu kiganiro kigaruka ku miyoborere y’ibihugu yagejeje ku bakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bateraniye muri iyi nama, Perezida Paul Kagame yatangaje ko nta buryo bw’imiyoborere bushobora gukoreshwa ku bihugu byose bubaho, ndetse ko imiyoborere myiza atari iyo abantu bategetswe n’ibihugu by’amahanga ahubwo ari iyo abenegihugu bishyiriraho bagamije kwikemurira ibibazo no kugana mu cyerekezo bifuza.
Perezida Kagame yagaragaje ko imiyoborere Abaturage b’u Bushinwa bishyiriyeho mu 1949, ari yo yatumye bashobora guhangana n’ubukene, inzara n’ibindi ubu igihugu cyabo kikaba kiri ku isonga mu bukungu.
Ati “Mu myaka isaga 70 ishize, Abashinwa bashyize hamwe mu guteza imbere igihugu cyabo bakigeza ku isonga mu bukungu bw’Isi. Imiyoborere myiza yashyizweho nta gushidikanya ko yabaye izingiro ry’iyi ntambwe itagereranywa yatewe."
"Gusa kugira ngo imiyoborere ibe myiza bisaba ko igomba kubakirwa ku ndangagaciro n’ibyo abaturage bifuza kugeraho. Ntikwiye kuba imiyoborere utegetswe n’ikindi gihugu.”
Imvugo y’ubucuti nk’iyi igaragaza uburyo u Bushinwa n’u Rwanda bifitanye umubano uhamye n’ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo ibikorwa remezo, ubuhinzi, uburezi, ubucuruzi, ikoranabuhanga n’izindi.
Mu 2021 nibwo u Rwanda n’u Bushinwa byizihije imyaka 50 ishize ibihugu byombi byinjiye mu mubano ushingiye ku bufatanye, ubwubahane no gushyigikirana, washibutsemo iterambere ku babituye.
Mu mpera za 2019, Covid-19 itaratangira, abanyeshuri b’Abanyarwanda bagera ku 1600 bigaga muri iki gihugu. Kuva mu 1976, u Bushinwa bwatangaga buruse ku Banyarwanda, ndetse mu myaka ishize, abagera ku 100 babyungukiyemo.
Nko mu rwego rw’ubuvuzi nibura kuva mu 1982, u Bushinwa bwohereje mu Rwanda abaganga 258 bahageze mu matsinda 21, bavura abaturage ibihumbi 700 birenga abarenga ibihumbi 37 babazwe.
Iki gihugu kandi ni nacyo gifite imishinga yo kuvugurura Ibitaro bya Masaka cyagize uruhare mu kubaka, ndetse n’ibya Kibungo byaguwe ku nkunga y’u Bushinwa mu 1992.
Guhera mu 2003, imishinga 118 y’Abashinwa yinjiye mu Rwanda ifite agaciro ka miliyoni 959,7$. Yatanze akazi ku bantu 29.902.
Uwo mubano kandi ushyigikirwa n’imigenderanire y’abakuru b’ibihugu, aho nko mu 2018 Perezida Kagame yakiriye ku meza mugenzi we w’u Bushinwa, Xi Jinping.
Icyo gihe Perezida Jinping yavuze ko yasuye u Rwanda agamije gushimangira umubano warwo n’u Bushinwa no gukorana na Perezida Kagame mu gutekereza ahazaza h’umubano w’ibihugu byombi.
Mu mezi abiri yakurikiyeho muri Nzeri 2018, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bagiye i Beijing mu Bushinwa bitabiriye Inama y’Ihuriro ku bufatanye bwa Afurika n’u Bushinwa.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!