Perezida Sassou N’Guesso yageze mu Rwanda kuri uyu wa 11 Kanama 2024, yitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida Kagame. Uretse N’Guesso, ibi birori byarimo b’abandi bakuru b’ibihugu 21.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko abakuru b’ibihugu byombi baganiriye ku bufatanye busanzwe hagati y’impande zombi.
Biti “Barebeye hamwe uko umubano usanzwe ari mwiza cyane hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Congo uhagaze.”
U Rwanda na Repubulika ya Congo ni ibihugu bisanzwe bifitanye umubano mwiza waranzwe no kugenderana kw’abakuru b’ibihugu byombi.
Muri Nyakanga mu 2023 nibwo Denis Sassou N’Guesso yagiriye mu Rwanda uruzinduko rw’iminsi itatu, rugamije gushimangira umubano usanzwe hagati y’impande zombie. Rwaje rukurikira urwo mugenzi we w’u Rwanda yagiriye i Brazzaville muri Mata 2022.
Mu gushimangira umubano hagati y’ibihugu byombi, Congo-Brazzaville n’u Rwanda byasinyanye amasezerano menshi y’ubufatanye mu nzego zinyuranye zirimo umuco, uburezi, ibidukikije, ishoramari, imyuga n’ubukungu.
Kuri ayo masezerano kandi haje kwiyongeraho ayerekeye ubuhinzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubucuruzi, inganda n’ibindi.
Yanaganiriye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Mali
Mu mugoroba wo kuri uyu wa 11 Kanama 2024 kandi Perezida Kagame yaganiriye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Mali, Abdoulaye Diop witabiriye ibirori by’Irahira rye ahagarariye Perezida wa Mali Col. Assimi Goïta.
Ku wa 27 Gicurasi 2024 ibihugu byombi byasinye amasezerano 19 ari mu ngeri zirimo ubuzima, umutekano, ubuhinzi, ikoranabuhanga, umuco no guteza imbere ishoramari, ubutabera, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, peteroli na gaz, uburobyi, ibidukikije, guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, guteza imbere ubukerarugendo, uburezi mu mashuri makuru, ubwikorezi, urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu n’ibindi.
U Rwanda na Mali bisanganywe indi mikoranire mu ngeri zitandukanye aho hari amasezerano byasinyanye ajyanye n’ubwikorezi bukorerwa mu kirere yemerera indege zo muri ibi bihugu byombi gukoresha ibibuga mpuzamahanga byabyo.
Mu 2022 kandi Abayobozi b’ingabo za Mali bageze mu Rwanda bagamije kwigira ku bunararibonye bw’Ingabo z’u Rwanda ndetse bemeranya ko mu gihe gito ubufatanye bushyirwa mu masezerano.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!