00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Ray Chamber wamenyekanye mu bikorwa by’ubugiraneza

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 September 2022 saa 07:50
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na Ray Chamber uzwi mu bikorwa by’ubugiraneza akaba na Ambasaderi wa gahunda y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kwita ku buzima igamije guteza imbere ibikorwa by’ubuvuzi hirya no hino ku Isi no kubishakira inkunga mu buryo bw’amafaranga.

Perezida Kagame na Ray Chamber bagiranye ibiganiro kuri uyu wa Kane tariki 22 Nzeri 2022. Bibanze ku kurebera hamwe ahari amahirwe y’ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo n’uru rw’ubuzima.

Muri Nzeri 2018 nibwo Umuyobozi wa OMS, Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus yagize Ray Chambers Ambasaderi w’iyi gahunda muri iri shami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima.

Mbere yo guhabwa izi nshingano, Ray Chambers yari intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye muri gahunda z’ishyirwa mu bikorwa rya Gahunda z’iterambere z’ikinyagihumbi ariko zirebana n’ubuzima.

Muri icyo gihe kandi yari intumwa y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni muri gahunda yo kurwanya Malaria.

Hagati ya 2000 na 2015, Ray Chambers ni umwe mu bantu bagize uruhare muri gahunda zigamije kurandura Malaria hirya no hino ku Isi. Muri icyo gihe yarashinzwe ibikorwa byo gushakisha inkunga z’amafaranga zatumye hirya no hino muri Afurika hakwirakwizwa inzitiramibu, ibintu byatumye abarenga miliyoni 7 batabarwa.

Uyu yamenyekanye cyane cyane mu bikorwa by’ubugiraneza cyane cyane ibigamije gufasha abana.

Mu miryango yashinze harimo Points of Light Foundation, America’s Promise, Malaria No More na YES Network.

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Ray Chamber wamenyekanye mu bikorwa by’ubugiraneza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .