Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Perezida wa Sena ya Kenya (Amafoto)

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 24 Werurwe 2019 saa 09:14
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe wa Sena muri Kenya, Kenneth M. Lusaka, umaze iminsi i Kigali mu ruzinduko rw’akazi.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu nibwo aba bombi bagiranye ibiganiro nk’uko byatangajwe ku mbuga nkoranyambanga z’ibiro by’Umukuru w’Igihugu.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Hon. Kenneth yavuze ko yishimiye guhura na Perezida Kagame wamwakiriye mu biro bye.

Senateri Kenneth n’itsinda yaje ayoboye bari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itanu batangiye ku wa 20 Werurwe 2019, aho bagiranye ibiganiro n’abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.

Muri uru ruzinduko basuye ibikorwa bitandukanye birimo Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi n’ibindi birimo Umudugudu w’icyitegererezo wa rudakabukirwa mu Murenge wa Gikomero mu Karere ka Gasabo.

Sena y’u Rwanda n’iya Kenya kandi basinyanye amasezerano y’imikoranire no gutsura umubano n’ubucuti hagati y’abaturage b’ibihugu byombi.

Ni nyuma y’uruzinduko Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta yagiriye mu Rwanda ku wa 11 Werurwe 2019, akahavana icyifuzo cyo gutangiza Umwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu cye.

Umubano wa Kenya n’u Rwanda wigaragaza mu ngeri zirimo ubucuruzi, ubuhinzi, uburezi, ikoranabuhanga n’itumanaho, umutekano n’ibindi.

Ibihugu byombi kandi bifitanye umubano wihariye ujyanye n’ubucuruzi, dore ko hafi 30 % by’ibicuruzwa byinjira mu Rwanda binyuzwa ku cyambu cya Mombasa.

Uruzinduko rwa Perezida wa Sena ya Kenya ruje gushimangira umubano uri hagati y'ibihugu byombi
Impande zombi zagiranye ibiganiro
Perezida Kagame yakiriye itsinda ry'abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Kenya

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza