Minisitiri Lord Ray yahuye na Perezida Kagame asoza uruzinduko rw’iminsi itatu yagiriraga mu Rwanda, aho yanatangarije inkunga ya miliyoni 25 z’ama-Pound [miliyari 44.3 Frw] igihugu cye cyatanze, agamije gufasha mu iterambere ishoramari rishingiye ku buhinzi.
Iyi nkunga igamije guteza imbere urwego rw’ubuhinzi muri Afurika biteganyijwe ko Minisitiri Lord Collins, ayitangariza mu ruzinduko rw’iminsi itatu arimo mu Rwanda, aho yanitabiriye Inama Nyafurika yiga ku biribwa (AFSF 2024) iri kubera i Kigali.
U Bwongereza buzanyuza iyi nkunga ya miliyoni 25 z’ama-Pound mu kigo cya AgDevCo Ventures, kizafasha abakora ubucuruzi buto n’ubucuriritse bushingiye ku buhinzi, kwaguka.
Bitewe n’ishoramari ry’u Bwongereza ryabayeho mu bihe byashize, AgDevCo yagiye igira uruhare mu guharanira kwihaza mu biribwa mu Rwanda, hatezwa imbere imirire ndetse hanahangwa imirimo mu bigo by’ubucuruzi nka Kigali Farms na Kivu Choice.
Muri uru ruzinduko rwe mu Rwanda, Minisitiri Lord Collins yaboneyeho kureba umusaruro w’ibikorwa igihugu cye cyateye inkunga bigamije guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, aho azasura Trinity Metals asobanurirwa uburyo ubucukuzi bukozwe mu buryo buboneye bufasha u Rwanda kugera kuntego zo gukoresha ingufu zitangiza ibidukikije.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!