Perezida Kagame yaherukaga muri Sénégal muri Gashyantare 2022, ubwo yari yitabiriye ibirori byo gutaha Stade Abdoulaye Wade mu Mujyi wa Dakar.
Kuri ubu yanyuze muri icyo gihugu nyuma yo gusoza uruzinduko yagiriraga mu bihugu bya Congo-Brazzaville, Jamaica ndetse na Barbados. Ni uruzinduko yatangiriye i Brazzaville tariki 11 Mata 2022.
Umukuru w’Igihugu cya Sénégal, Macky Sall ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 17 Mata 2022, ni we wakiriye mugenzi we w’u Rwanda ku Kibuga cy’Indege cya Gisirikare cyitiriwe Yoff.
Ibiro by’Abakuru b’Ibihugu byombi byatangaje ku mbuga nkoranyambaga ko Perezida Kagame na Macky Sall bagiranye ibiganiro byibanze ku mubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Ntabwo hatangajwe ibyaganiriweho hagati y’aba bayobozi, gusa ibihugu byombi bihuriye ku mushinga wo kubaka inganda zitunganyiriza inkingo za Covid-19 n’indi miti muri Afurika. Ni inganda zizubakwa i Kigali n’i Dakar ku bufatanye n’Ikigo BionTech ndetse na Banki y’Ishoramari y’u Burayi, European Investment Bank.
Ibihugu byombi bisanzwe bifite umubano ushingiye kuri diplomasi na politiki kuko mu 2021 aribwo Ambasade y’u Rwanda muri Sénégal, yizihije isabukuru y’imyaka 10 ishize ifunguwe.
U Rwanda na Sénégal bifitanye amasezerano arimo ay’ubufatanye mu by’umuco yasinywe mu 1975, ay’ubutwererane rusange yasinywe mu 2004, ay’ishyirwaho rya komisiyo ihoraho ishinzwe kugenzura umubano w’ibihugu byombi yasinywe mu 2016 ndetse n’amasezerano y’ubufatanye ari hagati y’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru, RBA na Radio Television Senegalese.
Kuri ubu kandi hari amasezerano ibihugu byombi biteganya gusinyana mu bijyanye n’uburezi, ubuzima ndetse n’ingendo zo mu kirere.
Kuri aya masezerano ajyanye n’ingendo zo mu kirere, yakabaye yarasinywe mu 2017, ariko Ikigo gishinzwe iby’ingendo zo mu Kirere muri Sénégal nticyabasha kuboneka gusa kuva mu Ukwakira 2017, Sosiyete ya RwandAir yahawe uburenganzira bwo gukoresha icyerekezo cya Kigali-Dakar, aho ikorerayo ingendo ku wa Gatatu, ku wa Gatanu no ku Cyumweru.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!