00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Albert Bourla uyobora Pfizer

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 12 September 2024 saa 10:48
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye Umuyobozi Mukuru w’uruganda rwa Pfizer rukora inkingo, Albert Bourla, bagirana ibiganiro byagarutse ku bufatanye muri gahunda igamije kugeza kuri bose serivisi z’ubuvuzi.

Amakuru dukesha Village Urugwiro avuga ko ibiganiro bya Perezida Kagame na Albert Bourla byabaye kuri uyu wa Kane tariki 12 Nzeri 2024.

Ku ruhande rw’u Rwanda ibi biganiro byanitabiriwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana ndetse n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, Dr. Doris Uwicyeza Picard.

Baganiriye kuri gahunda y’amasezerano yatangijwe n’uru ruganda izwi nka ‘An Accord for a Healthier World’. Igamije kugeza kuri bose kandi mu buryo bungana serivisi z’ubuvuzi.

Banyuze muri iyi gahunda Pfizer ifite intego yo gufasha abantu miliyari 1,2 bo mu bihugu 45 bikennye kubona inkingo n’imiti ikora.

Mu 2022 U Rwanda rwabaye igihugu cya mbere cyatangiye kubyaza umusaruro aya masezerano rwashyizeho umukono arwemerera guhabwa imiti y’Uruganda rwa Pfizer ku mafaranga nk’ayo ku kiranguzo, rwatangiye gukoresha uwa Paxlovid uvura COVID-19.

Perezida Kagame yakiriye Albert Bourla uyobora Pfizer
Ku ruhande rw’u Rwanda ibi biganiro byanitabiriwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana ndetse n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, Dr. Doris Uwicyeza Picard

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .