Umukuru w’Igihugu yitabiriye inama ya karindwi isanzwe ihuza Afurika n’u Buyapani, yatangiye tariki 28-30 Kanama 2019. Iy’uyu mwaka ikaba yariswe, Tokyo International Conference on African Development (TICAD). Ni umwanya mwiza wo gushaka uko ishoramari n’ubucuruzi hagati y’impande zombi byarushaho gutezwa imbere.
Iyi nama yatangiye bwa mbere mu 1993, kuri iyi nshuro iriga ku kwihutisha iterambere rya Afurika binyuze mu kubaka ubushobozi bw’abaturage, ikoranabuhanga no guhanga udushya.
Perezida Kagame wagejeje ikiganiro ku bayitabiriye ubwo yafungurwaga, kuri uyu wa Kane, tariki ya 29 Kanama 2019, yagiranye ibiganiro n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani, Shinzo Abe; Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa na Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe.
Ibi bihugu byose bifitanye umubano ukomeye n’u Rwanda nubwo nka Afurika y’Epfo hakunze kugaragara ubwumvikane buke, ariko kuva aho Ramaphosa agiriye ku butegetsi, kuwuzahura byabaye intego ikomeye.
U Buyapani ni umuterankunga ukomeye w’u Rwanda, aho nibura guhera mu 2008 kugeza mu 2017, bwahaye u Rwanda inkunga igera hafi kuri miliyoni $350 binyuze mu Kigega cy’u Buyapani gishinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga, JICA.






Amafoto: Village Urugwiro
TANGA IGITEKEREZO