00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya UAE

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 May 2022 saa 07:10
Yasuwe :

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Sheikh Shakhboot Bin Nahyan Al Nahyan.

Ibi biganiro byabereye i Davos aho Umukuru w’Igihugu ari yitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku Bukungu, World Economic Forum, iri kuba ku nshuro ya 22.

Mu bari bitabiriye iyi nama, harimo Francis Gatare usanzwe ari Umujyanama wa Perezida Kagame mu by’ubukungu.

U Rwanda na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ni ibihugu byombi bifitanye umubano uhamye mu ngeri zitandukanye.

Bifatanya mu ngeri zirimo ishoramari, ubucuruzi, ubukerarugendo no gutwara abantu n’ibintu mu kirere.

U Rwanda kandi ni kimwe mu bihugu 192 biherutse kwitabira imurikagurisha mpuzamahanga ryabereye i Dubai.

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya UAE

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .