Perezida Kagame yageze muri Burkina Faso ahazasorezwa iserukiramuco rya FESPACO

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 1 Werurwe 2019 saa 06:47
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Ibrahim Boubacar Keita, wa Mali ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu bageze i Ouagadougou muri Burkina Faso, aho bazifatanya na Perezida w’iki gihugu Roch Marc Christian Kaboré, mu gusoza iserukiramuco rya FESPACO.

FESPACO izasozwa kuri uyu wa Gatandatu tariki 2 Werurwe 2019, ni rimwe mu maserukiramuco ya sinema akomeye muri Afurika. Riba rimwe mu myaka ibiri, kuri iyi nshuro rikaba ryaratangiye tariki 23 Gashyantare 2019.

Muri iri serukiramuco herekanirwamo filime zitandukanye, hakaba ibiganiro ku cyakomeza guteza imbere sinema nyafurika, hakanatangwa ibihembo ku babaye indashyikirwa mu byiciro bitandukanye. Ririmo kuba ku nshuro ya 26 hanizihizwa isabukuru y’imyaka 50 rimaze.

U Rwanda rwatumiwe muri iri serukiramuco nk’umushyitsi w’icyubahiro ndetse rwohereje itsinda rinini ririmo abahanzi b’indirimbo abanditsi, abakina filime n’abayobozi mu nzego za Leta.

Perezida wa Burkina Faso, Kaboré, abinyujije kuri Twitter, yishimiye kwakira Perezida Kagame, amushimira ko yasuye igihugu cyiza ndetse amubwira ko i Ouagadougou ari mu rugo yisanga.

Ati “Nishimiye kwakira kuri uyu wa Gatanu i Ouagadougou, mugenzi wanjye akaba n’umuvandimwe Perezida Kagame, uri mu ruzinduko rw’akazi rw’amasaha 48, ruri mu rwego rwa FESPACO 2019”.

Yakomeje agira ati “Uru ruzinduko rwa Perezida Kagame, ruduteye ishema kandi rurashimangira umubano w’indashyikirwa uri hagati y’u Rwanda na Burkina Faso”.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, OIF, Louise Mushikiwabo, mu ijoro ryo kuwa Gatatu tariki 27 Gashyantare 2019 yageze muri Burkina Faso yitabiriye iserukiramuco rya FESPACO.

Kuri uyu wa Gatanu na we yagiranye ibiganiro na Perezida Kaboré, washimye ubufatanye bw’intangarugero buri hagati ya OIF na Burkina Faso.

Muri iri serukiramuco U Rwanda ruri kumurikira amahanga ibikorwa bitandukanye bishobora gusurwa, binyuze muri gahunda ya ‘Visit Rwanda’ yatangijwe umwaka ushize n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB.

Mu ijoro ryakeye kandi hanabayeho ikiganiro mpaka ku iterambere rya sinema nyarwanda, cyatanzwe n’abahagarariye u Rwanda barimo abakora filime n’uhagarariye Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB. Cyari gifite inyito igira iti ‘filime, urwibutso n’ahazaza’.

Haganiriwe cyane ku hazaza h’uruganda rwa filime nyarwanda. Iki kiganiro cyari kiyobowe n’abayobozi ba filime, abazikora ndetse na Teta Ndejuru ukuriye ibiro bikurikirana iterambere ry’ibikorwa bikurura ba mukerarugendo muri RDB, Kantarama Gahigi usanzwe ari umuyobozi wa filime na Aurélien Bodinaux watunganyije “The Mercy of the jungle”.

Mu bandi harimo Joël Karekezi, umuyobozi n’utunganya filime na Marie Clémentine Dusabejambo wandika akanayobora filime. Karekezi mu kiganiro yatanze yavuze ko FESPACO yabaye itangiriro ku Rwanda ryo kuvoma ubunararibonye. Ati “ubushake bwa leta burahari, nzasubira iwacu mbishimangire.”

Muri iri serukiramuco kandi filime zakozwe n’abanyarwanda zirahatanira ibihembo bikomeye. Zirimo; Mercy Of The Jungle yakozwe na Joel Karekezi iri guhatana n’izindi 20 mu cyiciro cya filime ndende, Icyasha ya Dusabejambo Marie Clementine iri guhatana n’izindi 28 mu cyiciro cya filime ngufi, mu gihe Inanga ya Jean Claude Uwiringiyimana ihatanye n’izindi 14 mu cyiciro cya filime mbarankuru.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Burkina Faso, Dr Stanislas Kamanzi, aherutse gutangaza ko u Rwanda rwiteze inyungu nyinshi mu iserukiramuco rya sinema rya FESPACO rwitabiriye. Yavuze ko ubutumire u Rwanda rwahawe bufite agaciro kanini kuko hari icyo abakora sinema bazungukira kuri bagenzi babo bateye imbere muri iki gice.

Yongeyeho ko FESPACO ari umuyoboro mwiza yo kwerekana isura y’u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga mu rwego rwo gukurura abakerarugendo n’abashoramari.

Inkuru bifitanye isano: U Rwanda rukomeje kunyurana umucyo mu iserukiramuco rya FESPACO rishobora kuzasozwa na Perezida Kagame

Perezida wa Burkina Faso, Kaboré yakira Perezida Kagame i Ouagadougou
Perezida Kagame na Perezida wa Burkina Faso, Kaboré, baganiriye
Perezida wa Burkina Faso, Kaboré, yakiriye na Louise Mushikiwabo uyobora OIF
Perezida Ibrahim Boubacar Keita, wa Mali na we yageze muri Burkina Faso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .