Ni amakuru Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro byatangaje bibinyujije kuri X aho byavuze ko “Perezida Kagame yageze i Seoul muri Koreya y’Epfo, aho biteganyijwe ko ahurira n’abandi bayobozi mu nama ya Korea-Africa Summit.”
Iyi nama Perezida Kagame yitabiriye biteganyijwe ko izahuza abayobozi bo mu nzego zitandukanye za Afurika, ndetse n’imiryango mpuzamahanga ifite icyo iri gukora ngo Afurika itere imbere, ikazaba guhera ku wa 04 – 05 Kamena 2024.
Izabera mu nyumabako nini cyane muri iki gihugu izwi nka KINTEX International Exhibition Center, iherereye mu Mujyi wa Goyang, mu Karere ka Ilsanseo-gu, mu Ntara ya Gyeonggi-do.
Biteganyijwe ko Perezida Kagame azatanga ikiganiro ubwo iyi nama izaba ifungurwa, hakaba hari n’ibiganiro bizatangwa n’abandi bakuru b’ibihugu na za guverinoma bazaba bitabiriye.
Izayoborwa na Perezida wa Repubulika ya Koreya, Yoon Suk Yeol ku bufatanye n’Umuyobozi wa Afurika Yunze Ubumwe, AU, Mohamed El Ghazouanu usanzwe ari Perezida wa Mauritanie.
Ubwo iyi nama izaba iri kuba, biteganyijwe ko kandi Perezida Kagame azanasura Kaminuza ya Yonsei yo muri iki gihugu, aho azahabwa Impamyabumenyi y’Ikirenga (PhD) y’icyubahiro mu Ishami rya ’Public policy and Management’.
Yonsei University ni kaminuza ikomeye cyane kuko ari imwe muri eshatu zikomeye muri iki gihugu kimaze gutera imbere mu bukungu bushingiye ku bumenyi.
Ni kaminuza yashinzwe mu 1885, ikaba imaze gushinga ibigo by’ubushakashatsi bigera ku 178 mu nzego zitandukanye.
Iyi inama ifite insanganyamatsiko igaruka ku guharanira ejo heza ariko ibihugu bitandukanye bifatanyije, igamije ku kurebera hamwe uburyo izo nzego za Afurika zafatanya n’iki gihugu kiyobowe na Yoon Suk Yeol mu iterambere risangiwe.
Izigirwamo ingingo zigamije guhuza imbaraga hashakwa ibisubizo bizafasha kugera ku iterambere rirambye, binyuze mu guhangana n’ibibazo birimo imihindagurikire y’ibihe n’iby’inzara.
Iziga kandi ku bindi bibazo bibangamiye iterambere ry’ibihugu cyane cyane ibyo muri Afurika, nk’ibituma ibicuruzwa bitagera ku babikeneye uko byifuzwa, ibibazo bituma abaturage badahabwa serivisi z’ubuvuzi bugezweho uko bikwiriye n’ibindi.
Uretse ibyo, hazabaho n’ibindi biganiro ku ruhande bigaruka ku ngingo zitandukanye nko guteza imbere ubuhinzi, ubucuruzi, ikoranabuhanga no kwimakaza guteza imbere ibikorwa byo gutera amashyamba.
Ni ingingo kandi zirimo ku guteza imbere ibijyanye n’inkingo na serivisi z’ubuvuzi, ubukerarugendo, ingufu cyane cyane izitangiriza n’ibindi.
Repubulika ya Koreya ni kimwe mu bihugu by’abafatanyabikorwa b’imbere mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Muri Nzeri uyu mwaka, u Rwanda na Repubulika ya Koreya byasinye amasezerano ajyanye no kurinda abantu gusora kabiri (Double Taxation Avoidance Agreement).
Amasezerano nk’aya yorohereza ubufatanye mu bukungu no kugabanya inzitizi zishingiye ku misoro, ashishikariza ishoramari n’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi.
Muri Kanama 2023, nabwo ibi bihugu byashyize umukono ku masezerano arimo yerekeye "Inama za politiki," agamije guteza imbere ibiganiro bya politiki n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi n’ibindi.
Korea-Afric Summit ije ikurikira iyabaye muri Nzeri 2023, ariko iri ku rwego rwa za minisiteri. Ni inama iba igamije guteza imbere ubufatanye mu by’ubukungu izwi nka Korea-Africa Economic Cooperation (KOAFEC).
KOAFEC yari ibaye ku nshuro ya karindwi, aha Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, BAD yasinyanye amasezerano abiri na Repubulika ya Koreya, afite agaciro ka miliyoni 28.6$ (arenga miliyari 37 Frw).
Ni amafaranga biteganyijwe ko azafasha mu guteza imbere ingufu zitangiza, guteza imbere ubuhinzi bugezweho, no gubakira ubushobozi mu bijyanye n’ubumenyi ku baturage bo mu bihugu bya Afurika.
Ni amasezerano yari abayeho akurikiye andi ya miliyoni 600$ (arenga 778 Frw) ikigo cyita ku ishoramari rikorwa mu guteza imbere ingufu na Repubulika ya Koreya na none mu gufasha ibihugu by’uyu mugabane kubakirwa ubushobozi mu bijyanye n’ingufu.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!