Ubwo yageraga ku kibuga cy’indege, yakiriwe n’Umunyamabanga mu biro bya Perezida wa Zanzibar ushinzwe imirimo, ubukungu n’ishoramari, Shariff Ali Shariff.
Iyi nama iteganyijwe kuri uyu wa 30 Ugushyingo igiye kuba mu gihe EAC yizihiza isabukuru y’imyaka 25 imaze yongeye gutangizwa bundi bushya.
Ifite insanganyamatsiko yo “guteza imbere ubucuruzi, iterambere rirambye, amahoro n’umutekano hagamijwe guteza imbere imibereho."
Perezida Kagame, William Ruto wa Kenya, Hassan Sheikh Mohamud wa Somalia na Yoweri Museveni wa Uganda ni bo bakuru b’ibihugu byo muri EAC bamaze kugera i Arusha. Bahasanze Samia Suluhu Hassan wa Tanzania.
Perezida Salva Kiir Mayardit uyobora Sudani y’Epfo akaba n’Umuyobozi Mukuru wa EAC arategerejwe, Evariste Ndayishimiye w’u Burundi we ntaboneka kuko yohereje Visi Perezida Prosper Bazombanza kugira ngo amuhagararire kuko "gahunda ze zabaye nyinshi".
Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ntibiramenyekana niba yitabira iyi nama. Muri Kamena 2024 yanze kwitabira idasanzwe y’abakuru b’ibihugu ba EAC, mu rwego rwo kwivumburira Perezida Ruto wavuze ko abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa M23 atari Abanyarwanda.
Mu myaka 25 ishize, EAC yagutse mu buryo bugaragara kuko abanyamuryango bayo (ibihugu) bavuye kuri batatu yatangiranye muri Nyakanga 1999, bagera ku munani. Ifite intego yo kwishyira hamwe mu bya politiki, ariko bigaragara ko iyi ntego ikibangamirwa n’ibibazo bikomeye birimo amakimbirane hagati y’ibihugu biyigize.
Amafoto: Village Urugwiro
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!