Perezida Kagame yageze i Addis-Abeba aho ayobora inama ya 11 idasanzwe ya AU (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 Ugushyingo 2018 saa 07:41
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame unayoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU, muri uyu mwaka, yageze i Addis-Abeba muri Ethiopie, aho kuri uyu wa Gatandatu arayobora Inama idasanzwe ya 11 y’uyu muryango.

Ni inama irarangwa n’ibiganiro bigaruka ku mavugurura muri uyu muryango ku buryo bw’umwihariko.

Iyi nama y’iminsi y’ibiri iteganyijwe kuva tariki ya 17-18 Ugushyingo 2018, ikurikiye imaze iminsi ihuje ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu 55 bigize AU.

Iribanda ku kureba uburyo ibihugu byakwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’amavugurura arimo arebana y’imiyoborere n’imikorere ya Komisiyo ya AU, kwishakamo ingengo y’imari, kugera ku cyerekezo 2063 n’ibindi.

Ni amavugurura yateguwe n’itsinda ry’intiti ziyobowe na Perezida Paul Kagame, ryashyizweho mu 2016.

Abayobozi muri Komisiyo ya AU bagaragaza ko Misiri izasimbura u Rwanda ku buyobozi bw’uyu Muryango mu ntangiriro za 2019, isa n’idashyigikiye ishyirwa mu bikorwa ry’aya mavugurura.

Elissa Jobson ukuriye Ubuvugizi bwa Afurika mu muryango International Crisis Group, yabwiye Ikinyamakuru Eye Witness ko abona iyi nama idasanzwe nk’uburyo bwa nyuma bwo kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’aya mavugurura, mbere y’uko Perezida Kagame ava ku buyobozi bwa AU.

Ati “Igiteye inkeke ni uko Misiri ishobora kutazashyira imbaraga mu ishyirwa mu bikorwa ry’aya mavugurura, kabone nubwo itagerageza kuyakuraho.”

Liesl Louw-Vaudran, umusesenguzi mu kigo cyo muri Afurika y’Epfo cyiga ku mutekano, yavuze ko mu gihe nyuma y’imyaka isaga ibiri aya mavugurura atarashyirwa mu bikorwa, umwanzuro uzafatwa muri iyi nama uzaturuka ku bazaba bayitabiriye.

Jobson avuga ko mu mpamvu zishobora gutuma Misiri yari yarahagaritswe muri AU mu 2013 nyuma ya ‘Coup d’Etat’ yagejeje Perezida Abdel Fattah al-Sisi ku butegetsi idashyigikira aya mavugurura, harimo kuba igitekerezo cyo kuyashyiraho cyaraturutse kuri Komisiyo y’uyu muryango mu gihe iki gihugu cyo cyifuza ko igabanyirizwa ububasha.

Hari n’abandi bakuru b’ibihugu kandi basanga Komisiyo ya AU idakwiye guhabwa ububasha bwinshi, kuko bayibona nk’ubunyamabanga bushyira mu bikorwa imyanzuro bafashe.

AU igizwe n’ibihugu 55, yashinzwe mu 2002 nyuma yo gusenyuka k’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika (OUA).

Perezida Kagame yageze i Addis Abeba aho ayobora inama idasanzwe ya AU kuri uyu wa Gatandatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza