00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yageneye ubutumwa Minisitiri w’Intebe mushya wa Lesotho

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 Ukwakira 2022 saa 08:54
Yasuwe :

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Lesotho, Samuel Ntsokoane Matekane ndetse amushyikiriza ubutumwa bwa Perezida Kagame.

Ibi biganiro byahuje Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda n’uwa Lesotho byabaye ku wa Gatanu tariki 28 Ukwakira 2022, nyuma y’uko Dr Edouard Ngirente yari yitabiriye umuhango w’irahira rya mugenzi we, Samuel Matekane.

Ni igikorwa Ngirente yahagarariyemo Perezida Kagame wari uri mu ruzinduko rw’akazi muri Mozambique.

Nyuma y’uyu muhango, aba bayobozi bombi bagiranye ibiganiro ndetse Dr Ngirente ashyikiriza Samuel Ntsokoane Matekane ubutumwa bwa Perezida Kagame. Ibi biganiro byanitabiriwe n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, Dr Clare Akamanzi.

Ku wa Gatanu nibwo Sam Matekane, ufatwa nk’umukire wa mbere muri Lesotho yarahiriye kuba Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu nyuma y’aho ishyaka rye rishya, Revolution for Prosperity party ritsindiye imyanya myinshi mu Nteko Ishinga Amategeko mu matora yabaye mu ntangiriro z’Ukwakira.

Matekane yari yabonye ubwiganze mu Nteko ariko butamwemerera guhita ashyiraho Guverinoma, biba ngombwa ko yihuza n’andi mashyaka mato abiri ngo abashe kugira ubwiganze buhigika ishyaka ryari rimaze igihe ku butegetsi muri icyo gihugu kigendera ku ngoma ya cyami.

Sam Matekane asanzwe ari umucuruzi ukomeye. RFI yatangaje ko ubukire bwe atari ubwo guhisha kuko yanze ko na Leta izajya imwishyura umushahara ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe.

Uyu mugabo yavuze ko nagera ku butegetsi azashyiraho politiki yo kwizirika umukanda kugira ngo mu isanduku ya Leta habonekemo amafaranga. Ku bw’ibyo aho gushyiraho Guverinoma y’abaminisitiri 30 nkuko byari bisanzwe, yavuze ko azashyiramo abantu 15.

U Rwanda na Lesotho bisanzwe bifitanye ubutwererane mu nzego zitandukanye zirimo n’iz’umutekano, ibi byatumye muri Mutarama 2022 Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, agirira uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ine muri Lesotho aho yagiye gusura Polisi y’iki gihugu.

Mu biganiro byahuje abayobozi bombi banaganiriye ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’ubufatanye inzego zombi zashyizeho umukono i Kigali mu Rwanda tariki ya 24 Kanama 2021.

Muri aya masezerano Polisi y’u Rwanda yari ihagarariwe n’umuyobozi mukuru wayo, IGP Dan Munyuza naho ku ruhande rwa Polisi ya Lesotho hari Commissioner of Police, Holomo Molibeli.

Minisitiri w'Intebe w'u Rwanda, Dr Edouard Ngirente yakiriwe na mugenzi we wa Lesotho
U Rwanda rwari ruhagarariwe n'abarimo Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere, Dr Clare Akamanzi
Samuel Ntsokoane Matekane yakiriye intumwa z'u Rwanda zitabiriye irahira rye
Dr Edouard Ngirente yashyikirije Minisitiri w'Intebe wa Lesotho, Samuel Ntsokoane Matekane ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .