Perezida Kagame yagaragaje ukwigira kwa Afurika nk’izingiro ryo kugera ku iterambere rirambye

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 2 Ukuboza 2018 saa 05:12
Yasuwe :
0 0

Perezida Kagame yatangaje ko ibihugu bya Afurika bikeneye gukomeza kubaka ubushobozi bwabyo hagamijwe kwimakaza intego z’Iterambere rirambye (SDGs).

Ni ubutumwa yagarutseho kuri uyu wa 2 Ukuboza 2018, mu kiganiro ku ngamba zashyizweho mu kugera kuri SGDs cyiswe “Global Citizen SDG Reception” kuri FNB Stadium i Johannesburg muri Afurika y’Epfo.

Cyayobowe na Minisitiri w’Intebe wa Norvège, Erna Solberg na Perezida wa Ghana, Nana Akufo-Addo.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yashimye imbaraga z’Umuryango Global Citizen mu gushyigikira SDGs.

Yavuze ko “Imikoranire irakenewe kandi tugomba kuyitaho bikwiye. Gushyiraho ingamba zihuriweho n’ibihugu n’imiryango y’uturere byongera imbaraga bikanazamura icyizere n’ingaruka ibikorwa bigirira abaturage.”

Umukuru w’Igihugu unayoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) yakomeje avuga ko “Ibihugu byacu bikeneye kubaka ubushobozi bubyinjiriza ngo dukomeze gushimangira ukwigira muri SDGs, kugabanya inkunga no guharanira ko umusaruro uramba.”

Yavuze ko hari intambwe yatewe mu kuvugurura AU, ndetse yagaragaje ukwigira kwayo no kugenzura ibikorwa.
Yagize ati “Mureke twubakire kuri aya mahirwe, tuyabyaze umusaruro mu kurushaho gukorana n’abafatanyabikorwa bacu no kwihuta mu rugendo rugana ku ntego z’iterambere rirambye (SDGs) mu 2030.”

Ibi biganiro biri mu mujyo w’ibikorwa by’iserukiramuco rya Global Citizen Festival, ryahuriranye no kwizihiza isabukuru y’imyaka 100 ya Nelson Mandela no guha icyubahiro umurage we.

Riragaruka ku bikorwa bihamagarira abantu kurwanya ubukene bukabije, inzara, guharanira ubuzima n’uburezi bwiza, uburinganire n’ubwuzuzanye n’ibindi.

Iri serukiramuco ngarukamwaka rikangurira abayobozi b’ibihugu n’imiryango mpuzamahanga kurandura ubukene bukabije mu mpfuruka zose z’Isi.

Ritegurwa n’Umuryango ‘Global Citizen’ ufite icyicaro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, uhuza abakiri bato baturutse hirya no hino ku Isi kugira ngo ugire ibyo ugeraho bijyanye na gahunda z’Iterambere rirambye (SDGs).

Minisitiri w’Intebe wa Norvège, Erna Solberg, yavuze ko kumva izina rya Mandela byibutsa benshi ibyo yaharaniye.

Yagize ati “Turi hano gukomeza umurage we no kureba impinduka zabayeho ku Isi kuva avutse. Intego z’Iterambere rirambye zubakiye ku isezerano ryo guhuza imikorere y’Isi mu myaka 15. Byagerwaho twubakiye ku mitekerereze ya Mandela. Tugomba gutangira gushaka imikorere yacu ngo tugere kuri SDGs mu 2030.”

Mu 2015 ubwo hatangizwaga intego zigamije iterambere rirambye, SDGs, i New York muri Amerika, u Rwanda rwahawe kwakira icyicaro cy’Ikigo kizafasha Afurika mu ishyirwa mu bikorwa ryazo “SDGs Center For Africa/ SDGC/A.”

Gahunda ya SDGs zo mu 2030 zitezweho kuzuza ibitarujujwe mu y’intego z’ikinyagihumbi (MDGs) yasojwe mu 2015.

Hazibandwa ku kurandura ubukene bukabije, kurwanya ubusumbane n’akarengane no gushyiraho ingamba zo guhangana n’imihindagukirikire y’ibihe.

Intego ya SDGC/A ni mu 2030 buri gihugu cya Afurika kizaba cyesheje imihigo yose cyihaye mu nkingi 17 z’intego z’iterambere rirambye.

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .