Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Mario Nawfal, cyatambutse ku rubuga rwe rwa X.
Uyu munyamakuru yabajije Perezida Kagame impamvu ibindi bihugu bya Afurika bitigira ku iterambere ry’u Rwanda, ku buryo nabyo bishobora guhindura imibereho y’ababituye.
Perezida Kagame yavuze ko Afurika ari umugabane ufite amahirwe yo gutera imbere, cyane ko ifite umutungo kamere uhagije, n’andi mahirwe y’iterambere.
Yavuze ko ibindi bihugu bya Afurika bishobora no gukora ibirenze ibyo u Rwanda rwakoze mu kwiteza imbere, ibanga rya byose rikaba mu kugira ubuyobozi bwiza.
Umukuru w’Igihugu yagize ati “Ku bandi, bashatse gukora ibyo twakoze, bashobora no kugera kuri byinshi kurushaho. Icyemezo kigomba gufatwa n’abayobozi. Byose ni politiki [nziza].”
Perezida Kagame yavuze ko Abanyafurika bafite ubushobozi bwo kwiteza imbere nk’uko n’abandi bantu babigenje, ati “Abantu ni bamwe ahantu hose, iyo ubahaye amahirwe muri buri gice cya Afurika [bayabyaza umusaruro].”
Yashimangiye ko Abanyafurika ari abantu bafite ubwenge bwatuma bateza imbere imibereho yabo, cyane ko banafite umutungo kamere.
Ati “Afurika iracyari inyuma ugereranyije n’indi migabane, ariko icyatumye abandi batera imbere, ni byo bintu bimwe byatuma Afurika itera imbere. Kuko Afurika ifite umutungo kamere uhagije.”
Icyakora Umukuru w’Igihugu yashimangiye ko imiyoborere mibi ari imbogamizi ikomeye ku iterambere rya Afurika. Kuri iyi ngingo, yafatiye urugero kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, agaragaza ko iki gihugu gifite ubuso bwa kilometero kare miliyoni 2,3 n’abaturage barenga miliyoni 100, gifite umutungo mwinshi, ariko ko cyirirwa gisabiriza inkunga.
Ati “Fatira urugero ku gihugu nka RDC. Irakize cyane, cyane. Kubera iki igihugu nka kiriya kigomba gusabiriza? Kubera iki? Ndi kwifashisha ibibazo mu kugusubiza, nkwereka ko birebana na politiki n’imicungire, birebana n’ubunyangamugayo turi kuvugaho.”
Yashimangiye ko mu gihe abayobozi batarumva akamaro ko gukorana n’abaturage babo, bigoye ko batera intambwe mu iterambere.
Ati “Ese aba bayobozi bumva bakorana n’abaturage babo kugira ngo bungukire muri uwo mutungo kamere bityo bigeze kuri buri wese ku rwego rwo hejuru? Iyo udatekereza gutyo, ntabwo bishoboka.”
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!