Perezida Kagame yagaragaje ko u Rwanda rwiyemeje kurwanya burundu ikibazo cy’ibiribwa bidahagije

Yanditswe na Habimana James
Kuya 6 Kanama 2019 saa 08:02
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko ikibazo cy’ibiribwa bidahagije ari kimwe mu bihangayikishije, ndetse ko by’umwihariko u Rwanda rwiyemeje kugihashya burundu rwifashishije ubushobozi bw’abaturage barwo ndetse n’ikoranabuhanga.

Ibi Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa Mbere ubwo yitabiraga inama yiga ku bijyanye no kwihaza mu biribwa ku mugabane wa Afurika iri kubera i Kigali.

Iyi nama yitabiriwe n’impuguke mu by’ubuhinzi, abaminisitiri bashinzwe ubuhinzi ku mugabane wa Afurika n’abandi.

Yanitabiriwe kandi na Olusegun Obasanjo wabaye Perezida wa Nigeria na Hailemariam Desalegn wabaye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia.

Ishami rya Loni rishinzwe Ubuhinzi n’Ibiribwa ku Isi (FAO), ritangaza ko Abanyafurika miliyoni zirenga 257 bugarijwe n’ikibazo cyo kubura ibiribwa, abarenga 90% bakaba ari abatuye munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Perezida Kagame yagaragaje ko bimwe mu bikomeje kuba ikibazo ku mugabane wa Afurika harimo n’amakimbirane atuma ikibazo cy’inzara gikomeza kwiyongera.

Yagize ati “Umutekano n’imiyoborere myiza nibyo bizaba ipfundo rya byose twifuza gukora, bityo gahunda z’ubuhinzi nazo zigomba gushyirwa muri ubu buryo.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko kugeza ubu hari gahunda ijyanye n’amasezerano ya Malabo yo mu 2014 agamije kugabanya ikibazo cy’inzara mu 2025.

Gusa yagaragaje ko iki kibazo ubona ko cyakomeje kwiyongera mu bihugu byinshi ku mugabane wa Afurika. Yavuze ko 20% by’ibihugu bya Afurika bifite ikibazo cy’ibiribwa bidahagije agaragaza n’ingamba u Rwanda rwafashe mu guhangana nacyo.

Ati “Hano mu Rwanda, twarwanye uru rugamba, ariko ndabizeza ko bijyanye n’ubumenyi dufite mu biganza byacu hamwe n’ikoranabuhanga n’ubufasha bw’abafatanyabikorwa, no kuzirikana ko buri wese akwiye kubigiramo uruhare, tugiye gukemura iki kibazo. Kandi tuzatsinda. Ndashaka kubabwira ko niba twabishobora na buri wese yabigeraho.”

Yakomeje agira ati “Ikibazo cy’ibiribwa bidahagije kizagira ingaruka mbi ku buzima bw’abakiri bato kuri uyu mugabane, kandi niba iyi mibare itagenzuwe neza bisobanuye ko ahazaza habo kuri uyu mugabane hazaba hari mu kaga.”

Perezida Kagame kandi yagarutse ku kibazo cy’imihindagurikire y’ikirere, avuga ko nta gushidikanya ko gikomeje gutuma umusaruro w’ibihingwa nawo warakomeje kuba muke.

Perezida Kagame yagaragaje ko u Rwanda rwafashe ingamba zikomeye zigamije guhangana n'ikibazo cy'ibiribwa bike

Umukuru w’Igihugu ubwo yagarukaga ku bijyanye n’uruhare rw’abikorera, yavuze ko ikibazo gihari ari uko usanga ibijyanye n’amasoko kuri uyu mugabane atatanye ndetse akaba adahagije, abenshi mu bakora umwuga w’ubuhinzi nabo bakaba nta shoramari ry’ikoranabuhanga bakoresha ndetse nta n’amakuru baba bafite.

Yagarutse kandi ku musaruro usarurwa, agaragaza ko usanga wangirika na mbere y’uko ugera aho wakagombye kuba ujyanwa.

Ati “Kongera umusaruro w’ubuhinzi ni ngombwa mu kugabanya inzara n’amapfa ariko aha siho bigomba kurangirira, turashaka umugabane ugera kuri byinshi kandi ubuhinzi nta gushidikanya nibwo buzaba ipfundo ryo kwigira kwa Afurika, iyi niyo ntego tugomba kwishakamo kandi tukayigeraho kuko niyo tugomba kuzaraga abazadukomokaho.”

Yagaragaje ko isoko rimwe ry’umugabane wa Afurika rifite umumaro ukomeye mu gihe kiri imbere, ubu bukaba ari ubucuruzi buzatangira muri Nyakanga 2020.

Ati “Hejuru y’ibi usanga tunakora ibike ugereranyije n’ibyo twagombye kuba dufite, ntabwo amakosa twayashyira ku kibazo cy’imihindagurikirery’ibihe, ntitugomba gukomeza kugenda gutya cyane ko tudafite n’icyo kwireguza, kongera ubuhinzi ni ikintu dushobora gukemura.”

Umuryango Mpuzamahanga ugaragaza ko umugabane wa Afurika urimo gutera imbere umunsi ku munsi, ariko ikibazo gikomeye ufite kijyanye no kuvana ibihingwa mu bice by’icyaro ngo bigezwe muri ya mijyi, ibi bigaterwa n’ikibazo cy’ibikorwa remezo bikiri bike.

Kugeza ubu kandi 75% by’ibihingwa byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara bipfa bitaragezwa ku masoko.

Perezida Kagame yabwiye abari bitabiriye ko ibibazo by'umutekano muke n'amakimbirane muri Afurika bikomeje kuba inzitizi mu kugera ku musaruro uhagije w'ibiribwa
Perezida Kagame ubwo yaramukanyaga na Hailemariam Desalegn wabaye Minisitiri w'Intebe wa Ethiopia
Perezida Kagame aramukanya na Olusegun Obasanjo wabaye Perezida wa Nigeria
Umukuru w'Igihugu yitabiriye umusangiro w'abitabiriye inama yiga ku bijyanye no kwihaza mu biribwa ku mugabane wa Afurika
Abafatanyabikorwa batandukanye mu iterambere ry'ubuhinzi nabo bari bitabiriye uyu musangiro
Abayobozi mu nzego zitandukanye bari bitabiriye uyu musangiro
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, aramukanya n’umwe mu bitabiriye uyu musangiro
Olusegun Obasanjo ageza ijambo ku bari bitabiriye
Minisitiri w'Ibikorwaremezo, Amb. Claver Gatete ni umwe mu bari bitabiriye uyu musangiro
Abakobwa babyina imbyino za kinyarwanda basusurukije uyu mugoroba
Intore zahamirije biratinda...

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .