Perezida Kagame yagaragaje ko smartphones ibihumbi 37 zimaze gutangwa muri ‘Connect Rwanda’

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 31 Ukuboza 2019 saa 06:48
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame yavuze ko mu gikorwa gikomeje cyo gukusanya telefoni zigezweho zo guha imiryango ikennye hirya no hino mu gihugu, kugeza mu gitondo kuri uyu wa Kabiri hari hamaze kuboneka izigera ku bihumbi 37 zatanzwe n’abantu n’ibigo bitandukanye.

Mu kiganiro yagiranye na RBA, Perezida Kagame yavuze ko izi smartphones zizafasha cyane imiryango ikennye kuko hari serivisi izabafasha kugeraho mu bintu by’ibanze.

Yakomeje ati “Umuturage akaba yagira inyigisho avanaho, serivisi aboneraho, gukurikirana ari ibimwegereye, ari ibya kure, akamenya amasoko, akamenya aho yagurisha icyo afite cyangwa aho yagura icyo ashaka, ni ibintu rero biri ku nzego zitandukanye, twe turashaka n’abo ku rwego rwo hasi, abaturage bacu basanzwe, mu buzima bwabo, ibyo bikoresho nabo bibagereho kandi babikoreshe mu gutubura ibyo batunze cyangwa ibyo bashaka gutunga.”

“Nabajije mu gitondo kare mu byo mbaza hafi buri munsi, ariya matelefoni twagiye duhamagarira buri wese ufite icyo afite kuba yagira icyo atanga icyo aricyo cyose, ngo tuyashake tuyageze ku baturage, bahoze bambwira ko tumaze kugeza mu bihumbi 37, urumva ko aho ni heza ho guhera.”

Perezida Kagame yavuze ko izo telefoni zizahabwa abaturage batarabona uko bazigurira, kandi uwo igezeho akazayikoresha mu buryo bumutuburira umusaruro.

Yavuze ko nyuma yo gutanga izi telefoni, hanatekerejwe ku buryo bwo kugabanya igiciro cya internet, hakazanarebwa uburyo cyagabanukira abari kuri urwo rwego rw’abafite amikoro make, mu buryo bw’umwihariko.

Yakomeje ati “Ushobora no kuvuga ngo uramuha telefoni, iyo megabyte arayikurahe, haraboneka. Ntawe ndumva wabonye telefoni ngo ayishyire hasi ya matola, ngo ayibagirwe cyangwa ayijugunye. Arayikoresha, ayikoresha ahereye ku we, umuvandimwe, ku nshuti, wenda ugira atya akamugoboka, akagira aho ahera noneho agakora.”

“Ni nko kuvuga ngo amashanyarazi, iyo ageze ku muturage, kuvuga ngo umuturage azishyura ate ayo mashanyarazi? Aho yagiye ajya atari ahari, muri abo baturage bameze batyo, icyo twagiye tubona ni uko byahereye ko bihindura ubuzima bwabo.”

Perezida Kagame yavuze ko hazanakomeza gahunda zo kunganira abatishoboye, kuko na mbere y’iyi gahunda hariho abaturage bafashwa na leta nko mu kwishyura ubwisungane mu kwivuza.

Perezida Kagame aheruka kwandika kuri Twitter ko umuryango we wemeye gushyigikira iyi gahunda ya Connect Rwanda nyuma y’aho we ku giti cye yari amaze kwemera gutanga telefoni 1500.

Yagize ati “Ndashimira umuryango wanjye ko wemeye kugira uruhare muri gahunda ya ‘ConnectRwanda’ bakaba bitanze telefoni ‘Mara Phones’, Jeannette yatanze 27, naho abana banjye Ivan: 23, Ange Kagame & Bertrand: 15, Ian: 15, Brian (mu mafaranga azigama ayakuye mu kwimenyereza umwuga):5, Umwisengeneza wa Jeannette witwa Nana ukiga muri kaminuza:3.”

Ubwo yafunguraga uruganda rwa Mara Phone mu Ukwakira 2019, Perezida Kagame yavuze ko “hafi 15%, umubare navuga muto w’Abanyarwanda, nibo bakoresha smartphones, ariko twifuza gufasha abandi benshi babyifuza."

Imibare y’Urwego Ngenzuramikorere, RURA, igaragaza ko mu kwezi gushize abanyarwanda muri rusange bakoreshaga telefoni bari 78.8%, bahwanye na miliyoni 9.5.

Perezida Kagame ubwo yafunguraga uruganda rukora telefoni rwa Mara Phone

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .