Perezida Kagame yagaragaje ko iterambere ry’imijyi rigomba gushingira ku baturage

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 30 Ukwakira 2019 saa 10:55
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame yavuze ko ikoranabuhanga ari ingenzi cyane mu iterambere ry’imijyi, ariko ashimangira ko ibyo bitagomba kureberwa muri za mudasobwa, ahubwo ku buryo imibereho y’abaturage igenda izamuka.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu mu Nama Mpuzamahanga yiga ku Ikoranabuhanga, yibanda cyane ku mijyi iteye imbere kandi itekanye, “Safe, Smart Cities.”

Iyi nama yahujwe n’imurikagurisha ku ikoranabuhanga rigezweho, yateguwe na Minisiteri yo gutwara abantu n’Itumanaho bitanzweho umurongo n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani.

Perezida Kagame yavuze ko amateka agaragaza ko iterambere ry’imijyi ari izingiro ry’ubukungu, umuco na siyansi, cyane ko ubuzima bwo mu mijyi buhuriza hamwe abantu banyuranye, bakagira amahirwe yo kwigiranaho bakabasha no guhanga ibishya.

Yavuze ko kuba Afurika ikiri inyuma ku mijyi iteye imbere, ari imwe mu mpamvu zituma uyu mugabane utarabashije gutera imbere vuba uko bikwiye, kubera imbogamizi zituruka mu mateka yayo.

Yakomeje ati “Ariko ubuzima bwa Afurika bukomeje guhinduka mu buryo bwihuta. Iterambere ry’imijyi yo muri Afurika ririmo kwihuta cyane kurusha n’igipimo rusange cyo ku rwego rw’Isi. Nk’urugero, mu Rwanda, iterambere ry’imijyi riri ku gipimo cya 6% ku mwaka, ugereranyije na 2% ibarwa ku rwego mpuzamahanga.”

“Mu 1962 Umurwa Mukuru w’u Rwanda Kigali wari utuwe n’abantu babarirwa mu 6000. Uyu munsi Kigali ituwe n’abaturage hafi miliyoni 1.5. Na none kandi munsi ya 20% by’Abaturarwanda nibo baba mu mijyi. Intego yacu ni uko bazagera kuri 35% mu myaka iri imbere.”

Yakomeje avuga ko iterambere ry’imijyi rinatanga amahirwe akomeye y’ishoramari, iterambere n’izamuka ry’imibereho y’abaturage, ariko hakenewe ko hakorwa igenamigambi rinoze ndetse n’ibikorwa byose bikagendera ku murongo.

Perezida Kagame yavuze ko ari amahirwe muri Afurika kuba imijyi yayo iri gutera imbere mu gihe n’ikoranabuhanga rifasha cyane imijyi iteye imbere rikomeje kwiyongera.

Ati “Muri Kigali murandasi yamaze gushyirwa mu modoka rusange zitwara abagenzi, ushobora kandi kwishyura urugendo ukoresheje ikarita ya ‘Tap&Go’, nta mafaranga mu ntoki. Serivisi z’ingenzi za leta nk’ibyangombwa biranga umuntu, ibyemezo by’ubutaka no kwandikisha ubucuruzi, bigerwaho umuntu anyuze muri serivisi yacu y’ikoranabuhanga, izwi nka Irembo.”

“Abanyarwanda kandi barimo gukoresha ikoranabuhanga rya telefoni mu kwishyura inyemezabwishyu z’amazi n’amashanyarazi kimwe no kwishyura imisoro. Ikoranabuhanga mu kwishyurana ntabwo ryorohereza abakeneye serivisi gusa, rinagabanya icyuho cya ruswa.”

Perezida Kagame yashimiye Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani, ku gihembo ngarukamwaka yashyizeho mu gushyigikira ubushake n’imbaraga byashyizwe mu kurwanya ruswa. Ibihembo by’uyu mwaka bikazatangirwa mu Rwanda ku wa 9 Ukuboza 2019.

Yakomeje ati “Uko imijyi yacu ikura, tuzakomeza guhora twiteguye gukorana n’abafatanyabikorwa nka bamwe twabonye mu imurikabikorwa. Twifuza gufatanya kugira ngo twifashishe ikoranabuhanga rishoboka mu gukumira ingaruka zaterwa no kwaguka kw’imijyi no kugira ngo abaturage n’abashyitsi babashe kwishimira kuba mu mijyi yacu.”

Yavuze ko igihe ibihugu bikomeje gushishikazwa no kubaka imijyi iteye imbere, hari ibintu bibiri bikwiye kuzirikana.

Yakomeje ati “Icya mbere, imijyi iteye imbere ni abantu si mudasobwa. Igikenewe ntabwo ari ugushora imari mu ikoranabuhanga kubera iyo mpamvu gusa, ahubwo bigomba gukorwa hagamijwe korohereza ubuzima abaturage baba mu mijyi yacu.”

Yavuze ko icya kabiri ari uko ishingiro ry’imijyi iteye imbere ari icyizere giherekeza amakuru y’ikoranabuhanga.

Ati “Niba dushaka ko abaturage n’abakiliya bacu babona inyungu z’imijyi ikoresha ikoranabuhanga ryo hejuru, dukeneye kuzirikana inshingano dufite ku makuru yabo ku rwego rwose ariho, kuva ku buryo akusanywamo, uko abikwa n’uko akoreshwa.”

Yavuze ko inzego za leta n’abikorera bagomba gufatanya kugira ngo icyizere mu mijyi iteye imbere kibashe kubaho.

Iyi nama yitabirwa n’abayobozi baturutse mu bihugu 30, yatangiye ku wa 29 Ukwakira ikazasozwa ku wa 1 Ugushyingo 2019. Irimo kubera mu nzu mberabyombi ya Qatar National Convention Center (QNCC).

Ibigo byo mu Rwanda byitabiriye ku nshuro ya mbere imurikabikorwa rijyana n’iyi nama. Birimo AC Group, Ampersand, BSC, Irembo, Pascal Technology, QT Software na Wastezon.

Perezida Kagame ari muri Qatar aho yitabiriye inama ku ikoranabuhanga mu mijyi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .