Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa 18 Nzeri 2020 mu Nama ya Komisiyo ishinzwe guteza imbere internet yihuta ku rwego rw’Isi, ‘Broadband Commission’.
Ni inama yahuriranye n’isabukuru y’imyaka 10 iyi komisiyo imaze, aho Umukuru w’Igihugu yishimiye uruhare rwayo mu guteza imbere internet yihuta ku Isi.
Yagize ati “Mu myaka 10 ishize ‘Broadband Commission’ yagize uruhare rufatika mu kugaragaza impinduka zizanwa no gukwirakwiza internet yihuta na telefoni zigezweho. Ibitekerezo byari bimeze nk’inzozi mu myaka 10 ishize, ubu byabaye impamo.’’
Perezida Kagame yibukije ko ikoranabuhanga rigomba gukoreshwa mu guhangana n’ibibazo Isi ifite cyane cyane icyorezo cya COVID-19 giterwa na Coronavirus kimaze guhungabanya ubukungu bwayo muri rusange.
Yagize ati “Imyaka 10 izakurikiraho izarangwa no gukoresha ikoranabuhanga mu kugabanya ingaruka z’icyorezo [cya Coronavirus] ndetse no kugera ku ntego z’iterambere rirambye (SDGs) zitaragerwaho. Tugomba kwitegura ibibazo by’ubuzima [nk’ibyorezo] by’ahazaza. Kugeza ku burezi kuri bose ntibyagezweho kubera ko ibikoresho by’ikoranabuhanga bidafitwe na bose.”
Perezida Kagame kandi yacyeje igitekerezo cy’Umuryango w’Abibumbye, cyo gukwirakwiza ibikoresho by’ikoranabuhanga ku batuye Isi, avuga ko ari gahunda ikwiye gushyigikirwa.
Broadband Commission yatangiye mu 2010 igamije kurushaho gufasha mu bukangurambaga bugamije gukwirakwiza internet yihuta ku Isi hose. Ifite intego y’uko mu 2025, abagera kuri 35% by’abatuye mu bihugu bikennye bazaba bagerwaho na internet yihuta, bakaba 65% mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere na 75% ku Isi hose.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!