Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri mu nama yabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga kubera ingaruka z’icyorezo cya COVID-19 cyibasiye Isi, haganirwa ku gutera inkunga SDGs.
Perezida Kagame yavuze ko nubwo izi ntego z’icyerekezo 2030 zishobora kuba zitari kugenda neza mu buryo zigerwaho, bitavuze ko abantu bagomba kwemera ahazaza haciye bugufi.
Yakomeje ati "Ahubwo, dushobora kubaka imikorere ihamye binyuze mu gukoresha uburyo bushya bujyanye n’imbogamizi ziri imbere. Ibyo bivuze kugendera ku myumvire yo gukora no kudakomeza gukora nk’uko byari bisanzwe."
Perezida Kagame kandi yagarutse ku biganiro byabaye u Rwanda rwagizemo uruhare hamwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Fiji n’u Bwongereza, avuga ko imyanzuro yafashwe ahanini igaruka ku ngamba enye zijyanye n’icyerekezo 2030, n’Amasezerano ya Paris ajyanye n’imihindagurikire y’ibihe.
Iya mbere ngo ni ukubaka inzego zikomeye z’ubuzima mu gihugu kandi nta n’umwe ziheza, iya kabiri iba kwimakaza ikoranabuhanga mu bukungu bw’ibihugu n’uburezi, binyuze mu gushora imari mu ikoranabuhanga rishya na internet yihuta cyane.
Icya gatatu ngo ni ukubaka imikorere itagira uwo iheza kandi inyura mu mucyo, by’umwihariko ku bagore n’urubyiruko.
Yakomeje ati "Iya kane, ni ukutagira n’umwe usigara inyuma binyuze mu gushyiraho gahunda zifasha mu mibereho n’ubukungu ku babikeneye cyane kurusha abandi muri twe."
Perezida Kagame yavuze ko agendeye ku biganirwaho muri iyi nama, bitanga umurongo ku buryo buri gihugu cyakwitwara bijyanye n’ibibazo gifite.
Yakomeje ati "Ntabwo twakwemera ko intego zigamije iterambere rirambye zibangamirwa n’icyorezio cya COVID-19 cyangwa ikindi kiza gitunguranye. Mureke dukomere ku ntego."
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, we yavuze ko ibihugu bitandukanye bimaze gutangiza gahunda zigamije kuzahura ubukungu n’urwego rw’ubuzima muri ibi bihe bya COVID-19, ariko ibijyanye n’iterambere bikiri inyuma.
Yagize ati "Ntabwo tuzagera ku ntego zigamije iterambere rirambye (SDGs) igihe tutarazigeraho muri Afurika. Dukeneye kwita by’umwihariko ku bukenerwe bw’ubushobozi muri Afurika."
Yasabye ko hongerwa imbaraga mu gufasha ibi bihugu, ariko cyane cyane avuga ko imbogamizi igomba kurebwaho ijyanye no kugabanya amafaranga asohoka muri uyu mugabane mu buryo butemewe, agahombya ibihugu bya Afurika miliyari z’amadolari yakagombye gufasha mu iterambere buri mwaka.
Raporo y’Umuryango w’Abibumbye kuri uyu wa Mbere yagaragaje ko buri mwaka miliyari 88.6$, zingana na 3.7% by’umusaruro mbumbe w’uyu mugabane, zisohoka muri Afurika mu buryo butemewe.
Bibarwa ko kuva mu 2000 kugeza mu 2015, aya mafaranga ari miliyari 836$, mu gihe bibarwa ko uyu mugabane wose hamwe mu 2018 wari ufitiye amahanga amadeni angana na miliyari 770$, ku buryo wakabaye wishyura ayo madeni ndetse ukanasagura.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!