00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yagaragaje ko biteye isoni kuzereka Imana abantu barwaye bwaki

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 13 January 2019 saa 01:44
Yasuwe :

Perezida Kagame yavuze ko bidakwiye ko umuyobozi abaho neza mu gihe abo areberera bafite ibibazo, ashimangira ko biteye isoni kumubona ashyiriye Imana abaturage yamuhaye kuyobora barwaye bwaki.

Yabigarutseho kuri iki Cyumweru, tariki ya 13 Mutarama 2019, mu masengesho yo gusengera igihugu azwi nka National Prayer Breakfast yabereye muri Kigali Convention Centre.

Perezida Kagame yavuze ko kuyobora abantu bameze nabi wowe umeze neza, biteye isoni.

Yagize ati “Njye rwose mpora mfite impungenge ku kuzashorera abantu barwaye bwaki, bashonje, bameze nabi nkavuga nti ‘Mana ng’aba abantu bawe wanshinze’. Ntabwo umutima wanjye ujyanye na byo. Numva bidakwiye. Kugira ngo utazashorera abantu bameze batyo, ikintu cya mbere ni uko buri muyobozi bikwiye kumutera isoni. Mugomba kugira isoni. Iyo wemera indangagaciro ukazibura bikwiriye kugutera isoni.”

Yakomeje avuga ko iterambere rirambye rikwiye gushingira ku ndangagaciro y’imikorere hagati y’abayobozi n’abayoborwa.

Ati “Kugira ngo bishoboke hagomba kubaho imikorere n’imibanire hagati hagati y’abayobozi n’abo bayobora. Abayoborwa na bo bagomba gushyiraho akabo, bakumva ko usibye abayobozi badushinzwe ngo tutamera gutya natwe dukwiye kumva ko hari icyo dukora.”

Perezida Kagame yavuze ko bidashoboka ko umuntu yinjizwamo ibintu adashaka, ahubwo kuva mu nzego z’ibanze buri wese akwiye kumva ko ari inshingano ze guhindura ubuzima bwe.

Rev Rutayisire Antoine wo mu Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda yatanze inyigisho yagarutse ku “Mbaraga zo gukorera hamwe mu buyobozi buzana impinduka.’’

Yifashishije imigani y’Abanyarwanda irimo uvuga ko ‘Imisega ibiri ntabwo inanirwa igufa’ na ‘Umunani ufatanyije urutana ijana rirasana’ mu kugaragaza umurunga uri mu gukorana.

Yagize ati “Zaba imbaraga z’igihugu, zaba iz’umuryango, zaba iz’itsinda iryo ari ryo ryose usanga zubakira ku guhuriza hamwe no kuganisha hamwe. Bibiliya ivuga neza mu Itangiriro mu gice cya 11, ubwo abantu bubakaga umunara w’i Babeli, ngo Imana yaramanutse yitegereza ibyo bari kubaka ivuga ijambo rikomeye cyane, ngo aba bantu ni ubwoko bumwe, bafite n’ururimi rumwe , icyo bazagerageza gukora cyose ntikizabananira bagishatse. Ntabwo uwo munara Imana yawuteje umutingito, ntabwo yawukubitishije inkuba kugira ngo usenyuke yatabatatanirije indimi umurimo urahagarara.”

Yabajije abapasiteri n’abashumba bahuje umwuga icyo bazabwira Imana mu gihe bazayishyikiriza abakirisitu bayoboye ariko babayeho nabi.

Ati “Umuntu wicaranye n’abo ayobora, akabona bicaye mu mwanda, bigaragura mu nzara, akabona barwaye imvunja agakomeza kureberera ntaba ari mu buyobozi buzana impinduka.’’

Yavuze ko ubuyobozi buzana impinduka bugomba gukorera hamwe, burangwa no kugira gahunda no gukurikirana ubudacogora inshingano zabwo.

Aya masengesho ngarukamwaka yabaye ku nshuro ya 23 ategurwa n’Umuryango Rwanda Leaders Fellowship.

Yitabiriwe n’abanyamadini batandukanye, abayobozi muri Guverinoma, abikorera ku giti cyabo, abagize sosiyete sivile n’abahagarariye ibihugu n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda.

Yatangiwemo amashimwe y’ibyo Imana yagejeje ku Rwanda mu 2018 no kuyiragiza umwaka wa 2019.

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame ubwo bifatanyaga n'abandi bayobozi mu masengesho yo gushimira Imana ku byo yagejeje ku Rwanda mu 2018
Madamu Jeannette Kagame yifatanyije n'abandi bayobozi mu masengesho yo gushimira Imana ibyiza yagejeje ku Rwanda mu 2018 no kuyiragiza mu 2019
Perezida Kagame na Madamu buri gihe bitabira aya masengesho
Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi, Musenyeri Mbonyintege Smaragde, ashimira Imana ku byiza yagejeje ku Rwanda mu mwaka ushize
Rev Rutayisire Antoine wo mu Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda atanga inyigisho
Perezida Kagame yavuze ko biteye isoni ku muyobozi, kuzahinguka imbere y'Imana ayoboye abantu barwaye bwaki
Umukuru w'Igihugu yibukije abayobozi ko gukorera hamwe aribyo bitanga impinduka
Perezida w'Itorero ry'Igihugu, Bamporiki Edouard, yifatanya n'abandi mu ndirimbo zihimbaza Imana
Apôtre Ndagijimana Joshua Masasu uyobora Evangelical Restoration Church yazamuye amaboko aha icyubahiro Imana. Ari kumwe n'umugore we Pasiteri Lydia Masasu
Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, nawe yari yitabiriye
Uyu mwanya uba wahariwe guhimbaza Imana, buri wese abikora mu buryo bumunyuze
Bati icyubahiro ni icy'Imana...
Komiseri muri FPR Inkotanyi, Mukasine Marie Claire, ashima Imana
Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko umutwe w'Abadepite, Donatille Mukabalisa nawe yitabiriye
Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Soraya Hakuziyaremye, ni umwe mu bayobozi barenga 700 bitabiriye aya masengesho
Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente, aganira n'umwe mu bitabiriye aya masengesho
Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko umutwe wa Sena, Bernard Makuza
Umuvugizi wa ADEPR, Rev. Karuranga Ephrem, nawe yitabiriye
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Dr Richard Sezibera ni umwe mu bayobozi bitabiriye aya masengesho yo kuragiza Imana igihugu

Inkuru bifitanye isano: Abayobozi basaga 700 bitabiriye amasengesho yo gusengera igihugu (Amafoto)

Amafoto: Niyonzima Moise


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .