00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yagaragaje ko Afurika ifite amahirwe adakwiye gutuma yugarizwa n’inzara

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 21 September 2022 saa 09:09
Yasuwe :

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame uri i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yitabiriye inama ya 77 y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye, yasobanuye ko UMugabane wa Afurika ufite ibyo urusha ibindi bice by’isi bityo ko nta mpamvu yatuma wugarizwa n’inzara.

Yabivuze ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Nzeri, ubwo yifatanyaga n’abayobozi baturutse mu bihugu bitandukanye mu nama yiga ku bibazo by’ibiribwa yayobowe na Perezida w’Akanama k’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Charles Michel, Perezida wa Senegal, Macky Sall unayoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Minisitiri w’Intebe wa Espagne, Pedro Sánchez n’Umunyamabanga wa Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken.

Perezida Kagame yavuze ko muri iyi myaka ya vuba hari intambwe ikomeye yatewe mu gukemura ikibazo cy’ibiribwa ku isi ariko ko icyorezo cya Covid-19, amakimbirane hirya no hino n’ubwiyongere bw’ubushyuhe biri kugira ingaruka ku biribwa bigasubiza inyuma iterambere ryagezweho by’umwihariko bikagira ubukana muri Afurika kurenza ahandi.

Ati “Ku mugabane wacu hari ikintu kimwe kigaragara. Tugomba kurushaho kudaheranwa kandi tugashyira imbaraga mu bitanga umusaruro. Ibi byagarutsweho mu nama ya AGRF yabereye i Kigali mu ntangiriro z’uku kwezi n’iy’UMuryango w’Abibumbye ku by’ibiribwa yabaye umwaka ushize.”

Yakomeje avuga ko muri Afurika, porogaramu zo guteza imbere ubuhinzi hamwe n’amasezerano ya Malabo bizakomeza kubakirwaho mu kurushaho kuzana impinduka muri uru rwego.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko hakenewe ishoramari rifatika mu kongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi kandi ko ayo ari amahirwe y’ubufatanye bw’ibindi bice na Afurika.

Ati “Nta mpamvu y’uko Afurika yakugarizwa n’ibibazo by’ibura ry’biribwa mu gihe ifite ibyo irusha ibindi bice by’isi. Tugomba gukora vuba na bwangu kugira ngo dutange ibisubizo bifatika.”

Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye y’uyu mwaka izibanda ku ngingo zirimo ibibazo byugarije isi birimo ibijyanye n’ingufu, ihindagurika ry’ibihe, gushyira iherezo ku cyorezo cya Covid-19 n’uburezi.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatatu, tariki 21 Nzeri, Perezida Kagame ari bugeze ijambo ku Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye agaragaza aho u Rwanda ruhagaze ku bibazo byugarije isi. Nyuma aritabira igikorwa cya Global Fund cyo gukusanya inkunga yo kurwanya indwara zirimo Sida, igituntu na malaria.

Global Fund ikoresha miliyari enye z’amadolari ya Amerika buri mwaka mu kurwanya izo ndwara mu rwego rwo guharanira ko abatuye isi bagira ubuzima bwiza kandi bagatekana. Ubuzima bw’abagera kuri miliyoni 50 bwaratabawe binyuze mu bufatanye bwa Global Fund n’ibindi bihugu birimo n’u Rwanda.

Ku wa Kane tariki 22 Nzeri, Perezida Kagame azatanga ikiganiro mu nama mpuzamahanga yiga ku bukungu bwa Nigeria, ‘Nigeria International Economic Partnership Forum (NIEPF)’. Iyi nama igamije kumurikira isi amahirwe y’ishoramari rya Nigeria na Afurika muri rusange.

Umukuru w’igihugu kandi azagirana ibiganiro n’abayobozi batandukanye bo hirya no hino ku isi ku ruhande rw’inama y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye.

Perezida Kagame hamwe na Perezida wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe, Musa Faki Mahamat
Perezida Kagame yari kumwe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Dr Vincent Biruta
Iyi nama yitabiriwe n'abayobozi baturutse hirya no hino ku isi
Inama yiga ku bibazo by’ibiribwa ku isi yabereye i New York kuri uyu wa 20 Nzeri 2022
Perezida w’Akanama k’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Charles Michel ageza ubutumwa ku bitabiriye inama yiga ku bibazo by'ibiribwa ku isi
Perezida wa Senegal, Macky Sall unayoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ageza ubutumwa ku bitabiriye iyi nama
Perezida Kagame yavuze ko nta mpamvu ihari yo kuba Afurika yakugarizwa n'inzara mu gihe ifite amahirwe karemano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .