Perezida Kagame yagaragaje ko abayobozi bategera abaturage baba batanga icyuho ku bashaka kubayobya

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 22 Ukuboza 2018 saa 02:49
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame yasabye abayobozi kurushaho kwegera abaturage bagakemura ibibazo byabo, kuko nibatabikora abandi bazaza bakababeshya bakabayobya.

Yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu ubwo yatangiza inama ya Biro Politiki y’Umuryango FPR Inkotanyi, yabereye ku cyicaro gikuru cya wo i Rusororo mu Karere ka Gasabo.

Imbere y’abagera ku 2500, Perezida Kagame yavuze ko umutekano wa mbere ushingira ku kwegera abaturage ugakemura ibibazo byabo.

Yavuze ko igihe cyose umuyobozi ategereye abo ayoboye, ari amahirwe ku bandi bashaka kubayobya.

Ati “Hari aho uzajya mu giturage bakakubwira ko nta bayobozi babona, nta n’abo bazi. Ubwo iyo haje undi aho yaturuka hose akababwira ko ari we ubatekereza kurusha uko abayobozi babo babatekereza, baramwemera. Ari wowe wabigenza ute? Haje undi akaza kavuga ati ‘impamvu utarabona umuyobozi hano ni uko atakwitayeho, njye impamvu naje hano ni uko nkwitayeho”

Perezida Kagame yasabye abayobozi kureka kwivuga ibigwi gusa ahubwo bakarangwa n’ibikorwa. Yavuze ko ibyo bakwivuga byose, umusaruro wabo ugaragarira mu byo bagezeho.

Ati “Wakwishima, wakwirata, wakivuga ibigwi wagira ute, ibiva mu bikorwa biragutegereje kukugaragaza niba waravugishaga ukuri, niba warabeshyaga cyangwa waribeshyaga. Ibyo wavuga byose byiza, ibyo wakwitaka nta kibazo umwanya wabyo urahari, ariko hari ikigutegereje kizagushyira hanze.”

Yasabye ko muri iyo nama hibandwa ku miyoborere ngo kuko imigambi yose bafata mu miyoborere harimo ikibazo ntacyo bageraho.

Yashimangiye ko igihe batakemuye ibibazo abaturage bafite n’umutekano igihugu cyifuza udashoboka.

Ati “Uratekana kuko umwana wawe ajya mu ishuri, kuko umurwayi ashobora kugira aho yivuza, kuko ufite ikikurengera mu buzima bwose, ukaryama ugasinzira ejo ukabyuka ukajya ku kazi utarara utekereza niba uri buramuke cyangwa nta we uragutegereza ku muryango mu gitondo ngo akwambure ibyo wakoreye cyangwa ngo akwambure ubuzima bwawe.”

Yavuze ko gufata abaturage neza bitareba abayobozi muri politiki gusa, ahubwo bireba n’abikorera ku giti cyabo.

Yasobanuye ko umucuruzi ugira uruhare mu guhindura imibereho myiza y’abaturage aba ari kwishakira isoko kuko abaturage babayeho neza ari nabo bakiliya beza.

Muri iyi nama yitabiriwe n’abanyamuryango bahagarariye abandi hirya no hino mu gihugu, ku isonga harigirwamo iterambere ry’igihugu rishingiye ku munyarwanda ushoboye.

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame ubwo bageraga mu Ntare Arena ahabereye iyi Biro Politiki y'Umuryango FPR Inkotanyi
Perezida Kagame na Madamu basuhuza Komiseri muri FPR, Oda Gasinzigwa n'Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, Ngarambe François
Perezida Kagame na Madamu basuhuza abari bitabiriye iyi nama ya Biro Politiki
Perezida Kagame akaba na Chairman wa FPR Inkotanyi ari kumwe na Visi Chairman, Bazivamo Christophe n'Umunyamabanga Mukuru w'uyu muryango Ngarambe François
Madamu Jeannette Kagame afatanya n'abandi kuririmba indirimbo y'Umuryango FPR Inkotanyi
Umukuru w'Igihugu yasabye abayobozi kwegera abaturage kuko mu gihe batabikoze gutyo, abandi bantu baboneraho kubayobya
Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rufite abaturanyi babiri batarubaniye neza ariko ko ruzagerageza kubagusha neza
Perezida Kagame yabwiye abari bitabiriye iyi nama ko u Rwanda rwiteguye kubana neza n'abaturanyi barwo n'ubwo harimo abatabishaka
Perezida Kagame yavuze ko umwaka wa 2018 wagenze neza mu ngeri zose kuko igihugu cyagize ‘umusaruro mwiza w’ubwoko bwose’
Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, ageza ijambo ku bari bitabiriye iyi nama ya Biro Politiki y'Umuryango FPR Inkotanyi
Perezida Kagame akaba na Chairman wa FPR Inkotanyi aganira n'Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, François Ngarambe
Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, Munyantwali Alphonse, aganira na Minisitiri w'Ubuzima, Dr Gashumba Diane
Komiseri wa FPR Inkotanyi, Gasamagera Wellars, ni we wari umuyobozi wa gahunda
Morali yari yose mu Intare Conference Arena

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza