00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yagaragaje impungenge za COVID-19 ku nama izamuhuza na bagenzi be ba RDC, u Burundi na Uganda

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 6 Nzeri 2020 saa 06:13
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame yakomoje ku mpungenge icyorezo cya COVID-19 gishobora kugira mu gutegura inama iziga ku mutekano n’imibanire y’ibihugu byo mu Karere u Rwanda ruherereyemo.

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi yatumiye uw’u Rwanda, Paul Kagame; uwa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni; uwa Angola, João Lourenço na Ndayishimiye Evariste w’u Burundi mu nama izabera mu Mujyi wa Goma.

Umukuru w’Igihugu Paul Kagame yemeje amakuru y’iyi nama ariko igaragaza ko hakiri impungenge mu buryo izabaho kubera icyorezo cya COVID-19.

Mu minsi mike ishize nibwo ibinyamakuru byiganjemo ibyo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byatangiye gukwirakwiza inkuru ko Perezida Félix Tshisekedi yatumiye bagenzi be mu nama izabera i Goma.

Ni inama bivugwa ko iziga ku bibazo by’umutekano n’amahoro mu Karere, imibanire y’ibi bihugu n’uburyo ubukungu bwazahurwa nyuma y’ingaruka bugirwaho na COVID-19.

Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye na Televiziyo y’u Rwanda kuri uyu wa 6 Nzeri 2020, yavuze ko inama ihari ariko agaragaza impungenge inzitizi ya COVID-19.

Yagize ati “Inama iravugwa gusa haracyari inzitizi, ubundi kugira inama muri ibi bihe by’iyi Coronavirus abantu bagahura badakoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga biracyagoranye, abantu baracyashakisha uburyo no kumva neza ingaruka zabyo.”

Kagame yakomeje avuga ko iyi nama igamije kwimakaza umubano mwiza hagati y’ibihugu bizaba biyirimo.

Ati “Ariko ni inama igamije umubano mwiza hagati ya RDC, u Rwanda, Uganda, u Burundi ndetse haravugwamo n’abandi bagiye batumirwa nka Perezida wa Angola bishobora no kuzagera muri Congo Brazzaville ariko icyo byose bigamije ni umubano. Iteka izo nama ziba kugira ngo habeho umubano mwiza hagati y’ibihugu, ibyo ntawutabyishimira cyangwa utabishaka.”

Iyi nama izahuza abakuru b’ibihugu byo mu Karere ishobora kuba muri uku kwezi kwa Nzeri 2020.

Perezida Kagame yavuze ko ibibazo bivugwa muri Rayon Sports bikurikiranwa na Minisitiri Munyangaju Aurore Mimosa kandi yizera ko byabonewe igisubizo
Iyi nama izahuza aba bakuru b'ibihugu yitezweho kuganirirwamo ibibazo bitandukanye birimo n'ibijyanye n'umutekano n'amahoro mu karere

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .