00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yagaragaje icyatuma Abanyafurika barushaho kwihesha ishema

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 24 Ukwakira 2022 saa 04:31
Yasuwe :

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yagaragaje ko niba Abanyafurika bashaka kwiha agaciro, kwihesha ishema no kwigenera ahazaza mu bijyanye n’iterambere ry’umugabane wabo bakwiriye kugira uruhare mu bikorwa by’ubugiraneza bikorerwa muri Afurika.

Ibi Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki 24 Ukwakira 2022 ubwo yitabiraga inama y’Ihuriro Nyafurika ku bikorwa by’ubugiraneza (African Philanthropy Forum) iri kubera i Kigali.

African Philanthropy ni Ihuriro rigizwe n’abantu, imiryango n’abafatanyabikorwa bakora ishoramari n’ibikorwa by’ubugiraneza bigamije iterambere n’imibereho myiza muri Afurika.

Iri huriro rifite intego yo guteza imbere ibikorwa by’ubugiraneza bigizwemo uruhare n’Abanyafurika ndetse no guharanira iterambere ry’uyu mugabane ridaheza.

Kugeza ubu iri huriro rigizwe n’abagiraneza barenga 1400 bakomoka hirya no hino ku Isi.

Ubwo yatangizaga inama y’iri huriro iri kubera i Kigali, Perezida Kagame yavuze ko Afurika ikeneye ibikorwa by’ubugiraneza bigizwemo uruhare n’abaturage bayo kuko aribyo bizatuma ibasha kwihesha agaciro.

Ati “Kwiyongera kwa gahunda z’ubugiraneza zikozwe n’abagiraneza b’Abanyafurika ndetse n’imiryango yo kuri uyu mugabane ni ingenzi cyane bitari ku mpamvu gusa z’amafaranga, ni ukwiha agaciro nk’Abanyafurika, mu kwihitiramo ahazaza twifuza no guharanira kuhagera”

Iyi nama iteraniye i Kigali iragaruka ku ruhare rw’ibikorwa by’ubugiraneza mu guhangana n’ikibazo cy’ubusumbane hagati y’abagabo n’abagore.

Avuga kuri iyi ngingo Perezida Kagame yagaragaje ko “Guheza abagore n’abakobwa bitizwa umurindi n’imyumvire ipfuye yo kumva ko abagore bari munsi y’abagabo. Abagabo bakwiriye guhindura aya mateka no kubyanga ariko n’abagore nabo bakwiriye kubyanga.

U Rwanda rwakiriye iyi nama mu gihe ruri mu bihugu biza imbere mu kubahiriza ihame ry’uburinganire kandi abagore bateye intambwe ikomeye mu kwinjira mu myanya ifatirwamo ibyemezo haba mu nzego za Leta no mu nzego z’abikorera. Mu Nteko Ishinga Amategeko abagore bagera kuri 61% naho muri Guverinoma bakagera kuri 50%.

Iri huriro ry’abagiraneza ryatangiye mu 2014 rifite intego y’uko bizagera mu 2030 umubare w’ibikorwa by’iterambere bituruka mu bagiraneza barigize biruta inkunga Umugabane wa Afurika uhabwa.

Graça Machel wari umugore wa Nelson Mandela ni umwe mu bitabiriye iyi nama
Iyi nama yahurije hamwe abafite aho bahuriye n'ibikorwa by'ubugiraneza muri Afurika
Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere, Clare Akamanzi ni umwe mu batanze ikiganiro muri iyi nama
Perezida Kagame asuhuza Graça Machel
Iyi nama yitabiriwe na Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame
Perezida Kagame yasabye Abanyafurika kurushaho kugira uruhare mu bikorwa by'ubugiraneza bikorerwa kuri uyu mugabane
Abitabiriye iyi nama bafatanye ifoto y'urwibutso na Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame

Amafoto: Igirubuntu Darcy


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .