00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yagaragaje ibisabwa ngo u Rwanda ruzagere ku ntego rwihaye za ‘Vision 2050’

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 26 Ugushyingo 2022 saa 10:54
Yasuwe :

Umukuru w’Igihugu yatangaje ko amasomo y’ibitaragezweho mu cyerekezo 2020, ari amwe mu yo igihugu kiri kwifashisha kugira ngo kizabashe kugera ku ntego cyihaye mu cyerekezo gishya cya 2050.

Icyerekezo 2050 cyasabwe n’Inama ya 13 y’Igihugu y’Umushyikirano yabaye mu 2015. Guhera icyo gihe, habayeho ibikorwa byinshi byo kungurana ibitekerezo n’abafatanyabikorwa n’uruhare rw’Abaturage ku byo Abanyarwanda bifuza kugeraho mu 2050.

Kigabanyijemo ibice bibiri, icya mbere gihera mu 2020 kikagera mu 2035 n’icya kabiri gihera mu 2036 kikagera mu 2050.

Intego u Rwanda rufite ni ukuba igihugu gifite ubukungu buteye imbere ku rugero ruringaniye (Upper Middle Income Country) mu 2035 no kuba igihugu gifite ubukungu buteye imbere cyane (High Income Country) mu 2050.

Mu 2035, umusaruro mbumbe w’imbere mu gihugu ubariwe ku muturage (amafaranga umuturage azaba yinjiza) uzaba urenze Amadolari ya Amerika 4.036; naho mu 2050 abe ari amadolari 12.476.

Perezida Kagame aherutse kuganira na CGTN, asobanura ko kugira ngo iki cyerekezo kigerwaho neza, ibikorwa byose byubakiye ku muturage.

Ati “Twashyize imbaraga mu iterambere ry’abaturage bacu, twarabigishije n’ubu biracyakorwa kandi hari n’ibindi byo gukorwa. Twashoye imari mu bijyanye n’ubuzima, twubatse ibikorwaremezo by’ingenzi, twashoye imari mu ikoranabuhanga.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko Abanyarwanda bazi neza ibigomba kubakorerwa, kandi buri wese yumva n’uruhare rwe kugira ngo iryo terambere ryifuzwa rigerweho.

Ati “Abaturage bacu bazi neza ibyo bakwitega n’ibyo bategerejwemo mu bijyanye n’uruhare rwabo, ni ibintu tumaze gukora neza mu myaka 20 ishize mu cyerekezo 2020 uhereye mu 2000, birashoboka ko ibyo twari twiyemeje tutabigezeho 100% ariko twari hafi, ahari twari kuri 80%, 85%. Rero icyo kinyuranyo cya 20% cyangwa se 15% gikubiyemo amasomo kuri twe.”

Mu 2020, Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibarurishamibare (NISR) cyerekanaga ko ugereranyije abaturage bari bageze kuri miliyoni 12.6.

Byitezwe ko uwo mubare uziyongeraho abarenze 50% bakagera kuri miliyoni 17,6 mu 2035; bakazikuba inshuro ebyiri bakagera kuri miliyoni 22,1 mu 2050. Muri icyo gihe cyose, byitezwe ko umubare w’abaturage bazaba bari mu gihe cyo kubasha gukora uzazamuka ukava kuri 61% mu 2017 ukagera kuri 65,7% mu 2050.

Perezida Kagame yakomeje avuga ko hari ibintu bishya bigomba kwitabwaho, ku buryo hari intumbero yo kuziba icyuho cyagaragaye mu bihe byashize.

Ati “Ariko hari ibintu tugomba gukora duhereye none muri uwo mujyo wo kureba ahazaza.”

CGTN ni Televiziyo yo mu Bushinwa, igihugu n’ubundi gisanzwe gifitanye umubano ukomeye n’u Rwanda mu ngeri zitandukanye, aho gifasha mu bijyanye n’ibikorwaremezo n’ibindi.

Perezida Kagame yabajijwe niba hari uruhare u Bushinwa bwagira kugira ngo u Rwanda rugere ku ntego rwihaye mu cyerekezo cya 2050, asubiza ko n’ubundi busanzwe ari umufatanyabikorwa ukomeye w’u Rwanda.

Ati “ U Bushinwa bwatanze umusanzu ufatika ku byo twakoze. Urebye guhera mu 2000 kugera mu 2020, twari dufite icyerekezo cy’imyaka 20, kandi muri iyo myaka, hari byinshi byabaye. U Bushinwa bwagize uruhare mu guteza imbere urwego rw’ibikorwaremezo byacu, bwagize uruhare mu burezi, ubuzima n’izindi nzego.”

U Rwanda rufite intego yo kuzaba ruri mu bihugu 10 bya mbere birusha ibindi korohereza ishoramari mu 2035, rurashaka kandi kuzaba ruri mu bihugu 20 bya mbere bifite ubukungu buhagaze neza kurusha ibindi mu 2035 no mu bihugu 10 bya mbere ku Isi bikora neza mu rwego rw’ubukungu mu 2050.

Muri icyo gihe kandi impuzandengo y’izamuka ry’ubukungu (ibarirwa ku musaruro mbumbe w’imbere mu gihugu, GDP) igomba kuba nibura ku kigero cya 12% hagati ya 2018 na 2035 na 10% hagati ya 2036 na 2050.

Mu 2020, icyizere cyo kubaho mu Banyarwanda cyari imyaka 67,8, mu gihe mu 2035 byitezwe ko izaba ari 71,7 naho mu 2050 abe ari 73.

Umugore wo mu Rwanda azaba abarirwa abana batatu mu 2035 mu gihe mu 2050 azaba abarirwa kubyara abana babiri.

Ikigereranyo cy’ubushomeri mu baturage kizaba cyaravuye kuri 15,2% mu 2019 kigere kuri 7% mu 2035 na 5% mu 2050.

Umubare w’abagore bapfa babyara uzava ku bagore 203 ku 100.000 mu 2020 ugere kuri munsi ya 50 mu bagore ibihumbi 100 no munsi y’abagore 20 mu bihumbi 100.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko Abanyarwanda bazi neza ibigomba kubakorerwa, kandi buri wese yumva n’uruhare rwe kugira ngo iryo terambere ryifuzwa rigerweho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .