Ibi Perezida Kagame yabigarutseho kuri iki Cyumweru, mu ijambo yagejeje ku bitabiriye amasengesho yo gusengera igihugu.
Yagaragaje ko u Rwanda ari igihugu gifite amateka yihariye kuko rwamenyekanye nk’igihugu cyageze habi hashoboka, rwongera no kumenyekana nk’urugero rw’ibyiza byagerwaho igihe abantu bahinduye imikorere n’icyerekezo.
Ati “Dufite amashusho abiri, ishusho ya mbere y’amateka mabi cyane pe, tukagira n’ishusho ya kabiri y’ukuntu abantu bashobora kuva muri ayo mateka no guhindura ayo mabi cyane, urebye turi urugero rw’ibintu bibiri biranga umuntu, biranga ikiremwa muntu. Kimwe ni icyerekana ukuntu abantu bashobora gukora amahano, bashobora gukora ibintu bibi, ubundi bitakabaye bikorwa.”
“Ku rundi ruhande u Rwanda rwabaye urugero rwerekana ukuntu umuntu ashobora kuva mu bintu bibi cyane yagizemo uruhare agakora ibindi byiza cyane bitangaza abantu.”
Yakomeje avuga ko afite icyizere cy’uko u Rwanda ruzakomeza kugendera muri iyi nzira nziza.
Ati “Ndizera ko amasomo yavuye mu bibi umuntu ashobora gukora azatuma dukomeza inzira yo gukora no kugaragaza ibyo umuntu ashoboye gukora bizima akaba aribyo bihoraho kurusha gusubira mu mateka mabi.”
Perezida Kagame yabwiye abitabiriye aya masengesho ko mu bikorwa byose abantu bakwiriye guhuza Ibijyanye n’imyemerere, politike n’umuco, ku buryo nta na kimwe kiganza ikindi kuko iyo bibaye bigira ingaruka.
Ati “Reka njye mu mateka na politike, niwo murimo wanjye, njye umurimo wanjye ntabwo ari ukwigisha ivanjiri […] mu mateka y’abantu, hari ibintu byinshi, hariho idini, imyemerere, kwemera na politike ari nayo nshinzwe, hari n’umuco, umuco w’abantu. Buri kimwe gifite umwihariko wacyo n’icyo gitanga ndetse ahenshi ntabwo ibintu biba byuzuye iyo ibi navuze uko ari bitatu bidahujwe.”
Yakomeje avuga ko guhuza ibi bintu bitatu biri no mu byatumye u Rwanda rwongera kuba nyuma yo kugera kure hafi kuzimira.
Ati “Iyo udufashe imyemerere y’idini, udafashe imyemerere ya politike, udafashe imyemerere y’umuco. Iyo utabihuje hari ikibuzemo[…] bigomba guhura rero. Dutanze n’urugero rw’u Rwanda ibyo byombi uko ari bitatu bifite uko byongeye biratwubaka, byubaka u rwanda rwasenyutse hafi kuzimira, kugira ngo u rwanda rugaruke rubeho tube tugeze aho tugeze ubu ni ibyo bintu bitatu twafatanyije, ngira ngo aho tugeze niba ari heza ubwo uko twabifatanyije byari byiza, iyo tutabifatanya ntabwo tuba tugeze aho turi.”
Perezida Kagame yavuze ko Idini ubundi ryigisha abantu imico myiza, ku buryo “Iyo rikurikijwe neza, rikoreshejwe neza rikwiriye kuba riha abantu imyitwarire myiza, ku buryo ibintu bijyanye n’indangagaciro idini ryafasha”.
Yavuze ko Politike yo itanga amategeko, imirongo migari ngenderwaho “bigafasha byongera ha handi ku myitwarire myiza ku buryo noneho abantu bagira ikibarinda mu mutekano bakwiye kuba bafite, imyemerere na politike biruzuzanya pe.”
Perezida Kagame yagaragaje ko iyo ibi bintu bitatu bidahurijwe hamwe bitera ikibazo, Cyangwa ikibazo kigaterwa no kujya muri kimwe cyane abantu bagaheza inguni.
Ashingiye ku mateka mabi y’u Rwanda, yagaragaje ko yabaye urugero rubi rwo kwirundumurira muri politike.
Ati “N’idini uritwaye ukarenza igipimo, kwemera ukarenza igipimo urajya mu kibazo byanze bikunze, ndetse n’umuco uwugundiriye cyane ukavuga ko nta gice cy’umuco gikwiriye guhinduka urajya mu bibazo, byose uko ari bitatu byagutera ikibazo.”
Perezida Kagame yashimangiye ko ibanga ryo kwitwara neza muri ibi byose ari ukoroshya ibintu, ukumenya icyo abaturage bashaka kandi ibyo ukora byose bikaba mu nyungu zabo.
Aya masengesho ategurwa n’umuryango ’Rwanda Leaders Fellowship’ yitabirwa n’abanyamadini batandukanye, imiryango itegamiye kuri Leta ndetse n’abayobozi mu nzego nkuru z’igihugu.
Aya masengesho yo gusengera igihugu yitabiriwe n’abayobozi bakuru b’igihugu barimo Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Gertrude Kazarwa, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr. Faustin Ntezilyayo ndetse n’Abaminisitiri batandukanye.
Aya masengesho ari mu murongo wo gushima Imana kubera ibyiza yakorewe u Rwanda muri manda y’imyaka irindwi ishize, imigendekere myiza y’amatora ndetse no kuyiragiza ibizakorwa muri manda nshya y’imyaka itanu iri imbere.
Ibi byatumye nubwo hari amasengesho yari yabaye muri Mutarama 2024, hategurwa n’aya abaye muri Nzeri 2024.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!