00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yaganiriye na Schachter uyobora Charity Bids

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 August 2022 saa 11:24
Yasuwe :

Kuri uyu wa Kabiri Perezida Paul Kagame yaganiriye na Israel Schachter, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Charity Bids cyifashishwa mu gushakira inkunga n’amikoro imiryango idaharanira inyungu mu bikorwa byayo by’ubugiraneza.

Charity Bids yashinzwe mu 2008 ifite intego zo gufasha imiryango itegamiye kuri Leta gushakisha inkunga zitandukanye kugira ngo ikomeze ibikorwa byayo byo gufasha abababaye.

Iki kigo gifite uburyo butandukanye burimo ubw’ikoranabuhanga bwifashishwa n’imiryango itegamiye kuri Leta ikagera kuri benshi bashobora gutanga inkunga n’ubundi bufasha bukenewe.

Charity Bids kandi inifashisha ibyamamare bitandukanye mu bukangurambaga bugamije gufasha abantu runaka.

Perezida Kagame yaganiriye na Israel Schachter uri mu bashinze Charity Bids

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .