Bombi bari muri iki gihugu aho bitabiriye inama ya 29 y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku kurwanya imihindagurikire y’ikirere, COP29.
Bibinyujije ku rukuta rwa X, Ibiro bya Perezida, Village Urugwiro, byatangaje ko aba bakuru b’ibihugu bombi, baganiriye ku buryo bwo gushimangira ubufatanye mu by’ubukungu mu nzego zitandukanye ku bw’inyungu z’abaturage b’u Rwanda n’aba Kazakhstan.
Umubano w’u Rwanda na Kazakhstan washinze imizi ubwo rwagenaga umuntu ugomba kuruhagararira muri icyo gihugu mu 2016.
Muri Nzeri uyu mwaka ubwo i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika haberaga Inama y’Inteko Rusange ya Loni, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, yasinyanye amasezerano na mugenzi we wa Kazakhstan, Murat Nurtleu, ajyanye no gukuraho Visa ku baturage b’ibihugu byombi mu koroshya urujya n’uruza.
Kazakhstan ni igihugu gikomeye muri Aziya yo Hagati mu by’ubukungu n’ubushobozi bwa politiki, kikaba kinatanga umusaruro wa 60% by’umusaruro mbumbe w’Akarere, ahanini bitewe n’ubucuruzi bwa peteroli na gaz, kikanagira umutungo munini w’amabuye y’agaciro.
Muri iyi nama aba bakuru b’ibihugu bitabiriye, bateganya kuganira ku ishoramari ry’imishinga igamije kurengera ikirere no kugabanya ingaruka z’ihumana ryacyo ku binyabuzima.
Raporo y’Umuryango w’Abibumbye yiswe IPPC, igaragaza ko imyuka abatuye Isi bohereza mu kirere, iri gutuma mu mwaka wa 2030 uyu mubumbe uzaba ushyushye ku kigero kirenze icyari cyitezwe.
This morning in Baku, President Kagame met with President Kassym-Jomart Tokayev of Kazakhstan on the sidelines of #COP29. They discussed ways to strengthen economic cooperation in various sectors for the benefit of the people of Rwanda and Kazakhstan. pic.twitter.com/Wshw0qm9Hj
— Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) November 12, 2024
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!