00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yaganiriye na mugenzi we Ruto mu Misiri

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 Ugushyingo 2022 saa 07:34
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame wageze Sharm El-Sheikh aho yitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku Mihindagurikire y’Ibihe izwi nka COP27, kuri iki Cyumweru, tariki ya 6 Ugushyingo 2022, yaganiriye na Perezida wa Kenya, Dr William Ruto.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu (Village Urugwiro) byatangaje ko Perezida Kagame na Ruto baganiriye ku gukomeza guteza imbere umubano mwiza uri hagati y’u Rwanda na Kenya.

Aba bakuru b’ibihugu byombi baherukaga guhura muri Nzeri uyu mwaka ubwo Ruto yarahiriraga kuyobora Kenya muri manda y’imyaka itanu.

Muri iki gihugu kandi Perezida Kagame akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Commonwealth yabonanye n’Umunyamabanga Mukuru w’uyu Muryango Patricia Scotland.

Umukuru w’Igihugu yagejejweho intambwe imaze guterwa mu ishyirwa mu bikorwa ry’intego zashyizweho n’ibihugu bigize Commonwealth mu gihe cya CHOGM yabereye i Kigali muri Kamena 2022.

Mu bandi bagiranye ibiganiro harimo Umuyobozi akaba n’Uwashinze Umuryango Mo Ibrahim Foundation, Mo Ibrahim. Bagiranye ibiganiro byagarutse ku bibazo byugarije Umugabane wa Afurika n’Isi muri rusange.

Inama ya COP27, Perezida Kagame azayihuriramo n’abandi bayobozi batandukanye ku Isi, baganira ku cyakorwa mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

Guhera mu 1992 ubwo hasinywaga amasezerano mpuzamahanga ku mihindagurikire y’ibihe, iyi nama igiye guhuza abakuru b’ibihugu na Guverinoma basaga 90 n’abandi baturutse mu bihugu 190.

Muri iyi nama, itsinda ry’u Rwanda rizagaragaza ibyo igihugu cyagezeho mu kugabanya imyuka mibi yangiza ikirere ndetse n’indi mishinga igamije kurengera ibidukikije.

U Rwanda rufite gahunda yo kugabanya imyuka ihumanya ikirere ho 38 % bitarenze 2030 binyuze mu ngamba zitandukanye zirimo gukoresha ingufu zisubira, ubwikorezi bw’abantu n’ibintu budahumanya ikirere, gutunganya imyanda, ikoranabuhanga mu nganda ritangiza ibidukikije, imyubakire irengera ibidukikije n’ibindi.

COP27 yatangiye kuri iki Cyumweru izasozwa ku wa 18 Ugushyingo, harebwa ku ngamba zafatwa mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe ndetse n’ahaturuka amikoro yo gushora mu mishinga ikomeye ijyanye no kurengera ibidukikije.

Perezida Paul Kagame yahuriye na mugenzi we wa Kenya, Dr William Ruto, i Sharm El-Sheikh mu Misiri aho bitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku Mihindagurikire y’Ibihe izwi nka COP27
Abakuru b'ibihugu byombi bagiranye ibiganiro byihariye
Byibanze ku gukomeza guteza imbere umubano mwiza uri hagati y’u Rwanda na Kenya
Perezida Paul Kagame yaherukaga guhura na Dr William Ruto ubwo yarahiriraga kuyobora Kenya muri manda y’imyaka itanu muri Nzeri 2022

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .