00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yaganiriye na António Costa wa EU ku birimo umutekano muri RDC

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 February 2025 saa 11:05
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame yaganiriye n’Umuyobozi w’Inama y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, EU, António Costa ku ngingo zirimo umubano w’uwo Muryango n’u Rwanda ndetse n’ibijyanye n’umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Ibijyanye n’icyo kiganiro byatangajwe na Perezida Kagame abinyujije kuri X.

Perezida Kagame ati “Nagiranye ikiganiro cyiza na Perezida w’Inama y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, EU, António Costa. Twaganiriye ku biri kubera muri RDC ndetse twemeranya ko hakenewe uburyo bwiza bwo gukemura ikibazo ndetse n’ibisubizo bishingiye ku biganiro bya politiki kugira ngo himakazwe amahoro arambye.”

Umukuru w’Igihugu kandi yagaragaje ko mu biganiro bye na Costa hibanzwe no ku kijyanye n’uko impande zose bireba, zigomba kugira uruhare mu gushaka igisubizo ku bibazo biri mu Burasirazuba bwa RDC.

Arakomeza ati “Twaganiriye kandi ku mubano ukomeye usanzweho hagati ya EU n’u Rwanda, binyuze mu nzego zitandukanye z’ingenzi.”

Perezida Kagame amaze iminsi agirana ibiganiro n’abandi bayobozi, nk’aho ku wa 29 Mutarama 2025, yaganiriye n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, ku ngingo zirimo n’ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu mpera za Mutarama 2025 kandi Perezida Paul Kagame yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Jean-Noël Barrot wari mu ruzinduko mu Rwanda, baganira ku mibanire y’ibihugu byombi ndetse n’uburyo bwo gushaka amahoro arambye mu Karere u Rwanda ruherereyemo.

Perezida Kagame aherutse kuganira na mugenzi we wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa n’abandi.

Mu Ukwakira 2024 na bwo Intumwa Yihariye y’umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) mu Karere k’Ibiyaga Bigari, Ambasaderi Johan Borgstam, yaganiriye na Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda, Juvenal Marizamunda, ku bijyanye n’ umutekano.

Mbere yo kugera i Kigali, Ambasaderi Borgstam yari yabanje muri Angola, akomereza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu ruzinduko rwamaze iminsi itatu.

Icyo gihe Ambasade ya EU muri RDC yasobanuye ko Borgstam yagiye i Kinshasa kuganira n’abayobozi bo muri iki gihugu ku ngingo zirimo ibiganiro bya Nairobi bihuza Abanye-Congo n’ibiganiro bya Luanda.

Perezida Kagame yaganiriye na António Costa wa EU

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .