00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yaganiriye n’Igikomangoma Abdullah kizaragwa Ubwami bwa Jordanie

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 12 November 2024 saa 06:20
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kabiri yahuye n’Igikomangoma Al Hussein bin Abdullah kizaragwa Ubwami bwa Jordanie, baganira ku mubano mwiza usanzwe hagati y’ubu bwami n’u Rwanda.

Ni ubutumwa bwanyujijwe ku rukuta rw’Ibiro bya Perezida, Village Urugwiro, ku rubuga rwa X.

Umukuru w’Igihugu na Al Hussein bahuriye mu mujyi wa Baku muri Azerbaijan, aho bitabiriye inama ya 29 y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku mihindagurikire y’ikirere, COP29.

Ubwami bwa Jordanie n’u Rwanda ni ibihugu bifitanye umubano ukomeye ushingiye ku masezerano impande zombi zagiye zisinyana mu bihe bitandukanye, arimo n’ayakuyeho ikiguzi cya Visa ku Banyarwanda bifuza kujya muri ubu bwami.

Ubwo Umwami Abdullah II aheruka kugirira uruzinduko i Kigali muri Mutarama uyu mwaka, hashyizwe umukono ku masezerano arimo ajyanye no gukumira ko ibicuruzwa biva mu gihugu kimwe bijya mu kindi bishobora gusoreshwa kabiri, ay’ubufatanye mu buhinzi, ubucuruzi n’ubukungu ndetse n’ajyanye n’ubutwererane mu rwego rw’ubuzima n’ubuvuzi hagati y’u Rwanda na Jordanie.

Aya yaje yiyongera ku yandi ibihugu byombi byari bisanganywe arimo ajyanye no guhana ibitekerezo mu bya politiki hagamijwe gushimangira ubufatanye mu bucuruzi n’ishoramari, ubukerarugendo n’ubuhinzi.

Uru ruzinduko kandi rwakurikiwe n’urwa Minisitiri w’Ubukerarugendo muri Jordanie, Makram Mustafa A. Queisi nawe waje i Kigali muri Gashyantare 2024, asiga atangaje ko igihugu cye n’u Rwanda bigiye gushyiraho gahunda zihuriweho zo guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco, ubuvuzi n’imyemerere.

Perezida Paul Kagame yahuye n'Igikomangoma Al Hussein bin Abdullah baganira ku mubano mwiza usanzwe hagati y'ubu bwami n'u Rwanda
Ubwami bwa Jordanie n’u Rwanda ni ibihugu bifitanye umubano ukomeye ushingiye ku masezerano impande zombi zagiye zisinyana mu bihe binyuranye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .