Perezida Kagame asanzwe ahura n’abasirikare bakuru mu rwego rwo kuganira ku mutekano w’u Rwanda, cyane ko mu nshingano ze harimo kurinda ubusugire bw’Igihugu.
Umutekano w’u Rwanda urizewe, gusa kenshi hagiye humvikana abafite umugambi wo kuwuhungabanya ndetse bakabigerageza, uretse ko byarangiraga batageze ku ntego zabo.
Uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ni agace gateye inkeke cyane ku mutekano w’u Rwanda, cyane ko gacumbikiye umutwe w’iterabwoba wa FDLR ugizwe n’abasize bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Uyu mutwe uterwa inkunga na Leta ya Congo ndetse Perezida Tshisekedi yigeze kuvuga ko azatera u Rwanda, ibyumvikanisha uburyo hari abifuza guhungabanya umutekano w’u Rwanda nubwo batabigeraho.
Aka gace kandi kagiye kifashishwa n’abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda, cyane ko ari agace Leta ya Congo idafiteho ubushobozi mu bijyanye n’imiyoborere, ku buryo havutse imitwe myinshi y’abagizi ba nabi, ku buryo abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda bahabona nk’ahantu habaha amahirwe yo kurema umutwe ugamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!