00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yaganiriye n’abanyeshuri ba ’Wharton School of Business’

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 30 May 2024 saa 09:26
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na bamwe mu bayobozi n’abanyeshuri bo mu ishuri rya Wharton School of Business ryo muri Kaminuza ya Pennsylvania, bari mu Rwanda kugira ngo bigire ku gihugu ibyerekeye kwikura mu bibazo, imiyoborere n’impinduka.

Abanyeshuri na bamwe mu bayobozi ba Wharton School of Business bari mu Rwanda aho bagiye kwiga isomo rivuga ku makimbirane, imiyoborere n’impinduka.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro byatangaje ko kuri uyu wa 30 Gicurasi 2024 Perezida Kagame yakiriye aba banyeshuri b’ishuri rya Wharton School of Business bayobowe n’Umuyobozi wungirije wa Gahunda y’ishuri rya Wharton igamije impinduka, Prof Katherine Klein n’umwe mu bagize Inama Nshingwabikorwa y’Ishuri rya Wharton ushinzwe u Burayi, Afurika n’u Burasirazuba bwo Hagati, Eric Kacou.

Biti “Iri tsinda riri kwiga ku nshuro ya 10 isomo rireba imibereho mpuzamahanga ku Rwanda, rigira riti ‘amakimbirane, imiyoborere n’impinduka: Amasomo yakwigirwa ku Rwanda.”

Mu 2023 kandi bamwe mu banyeshuri b’iri shuri bageze mu Rwanda na bwo bakirwa n’umukuru w’igihugu mu biro bye.

Icyo gihe Perezida Kagame yari yabaganirije ku rugendo rw’iterambere no kwiyubaka by’u Rwanda mu myaka isaga 25 ishize.

Wharton School of Business ni rimwe mu mashuri ya mbere akomeye ku Isi yigisha ibijyanye n’imari n’ubucuruzi.

Perezida Kagame yaganiriye n'abanyeshuri hamwe n'abayobozi babo
Bari mu Rwanda aho bari kwigira amasomo ku Rwanda mu miyoborere izana impinduka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .