Perezida Kagame yafunguye icyicaro gishya cya Carnegie Mellon Africa i Masoro (Amafoto)

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 21 Ugushyingo 2019 saa 11:53
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kane yafunguye ku mugaragro icyicaro gishya cya Carnegie Mellon University, cyuzuye mu cyanya cyahariwe inganda i Masoro.

Iyi kaminuza yakoreraga i Kigali mu nyubako ya Telecom House ku Kacyiru kuva mu 2011, yimukiye ahantu hihariye hagenewe kuzafasha Abanyarwanda n’abanyamahanga bafite impano zihariye kurushaho guhanga ibishya, binyuze mu mushinga wiswe Kigali Innovation City (KIC).

Iyo uri mu nyubako nshya y’iyi kaminuza uba witegeye Ikibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali giherereye i Kanombe, unabona inganda nyinshi ziri kubakwa kimwe nízamaze gutangira ibikorwa byazo.

KIC ni umwe mu mishinga y’u Rwanda igize icyerekezo 2020 ugamije kuzamura urwego rw’ikoranabuhanga mu gihugu, ukazatwara miliyari $2. Ugizwe n’inyubako zizacumbikira kaminuza mpuzamahanga, ibigo by’ikoranabuhanga, inyubako z’ubucuruzi n’ibindi, ukazubakwa ku buso bwa hegitari 70.

Carnegie Mellon ibimburiye ibindi bigo bizaba bigize uyu mushinga, aho yujuje inyubako idasanzwe bibarwa ko yatwaye miliyoni hafi 10 z’amadolari.

Izindi nyubako zigize umushinga wa Kigali Innovation City zirimo icyicaro cya African Leadership University (ALU), nayo mu minsi ishize yatangiye kuzamura inyubako yayo.

Icyicaro gishya cya CMU Africa kingana na metero kare 6000 gishobora kwakira abanyeshuri basaga 300. Kirimo laboratwari zikubye kabiri izari zisanzwe, ibikorwa remezo bigezweho kandi byorohereza buri wese n’ikoranabuhanga rifasha kwiga mu buryo bw’iyakure, gukorana inama abantu batari kumwe, guhuza CMU-Africa n’abashakashatsi bakomeye n’ibice bitandukanye byigirwamo.

Iri shami rya Kaminuza y’Abanyamerika ya Carnegie Mellon ryatangiye nyuma y’inama ya Connect Africa yabereye mu Rwanda mu 2007, hagafatwa icyemezo ko hakwiye kwigishwa ibijyanye n’ikoranabuhanga. Byaje gushyirwa mu bikorwa mu mwaka wa 2012 itangizwa ku mugaragaro.

U Rwanda ku nkunga ya Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB) rwabaye urwa mbere mu Karere rwatangije ishami ry’iyi kaminuza. Yigiramo abanyeshuri bo mu bihugu bya Afurika, mu cyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu ikoranabuhanga.

Umunyeshuri wiga muri CMU ari muri Leta zunze Ubumwe za Amerika yishyura ibihumbi $48, ariko abigira i Kigali bishyuzwa ibihumbi $16. Umunyarwanda yishyuzwa ibihumbi $8 nayo akayishyurirwa n’inkunga ya leta.

Kugira ngo Umunyarwanda yemererwe kwiga muri iyi kaminuza asabwa kuba yaratsinze ku rwego rwo hejuru muri kaminuza, ariko na CMU ikamukoresha ibizamini byayo birimo n’icy’Icyongereza.

Amasomo atangirwa muri iyi kaminuza ni ajyanye n’ikoranabuhanga, mu cyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters’ Degree) mu mashami arimo Electrical and Computer Engineering na Information Technology.

Ku bijyanye n’ibindi bikorwa bishya bizajya mu mushinga wa KIC, Guverinoma y’u Rwanda iheruka kwemeranya n’ikigega gitera inkunga imishinga y’ibikorwa remezo ku mugabane wa Afurika, Africa50, ku masezerano afite agaciro ka miliyoni $400 yo kunoza no gutera inkunga uyu mushinga.

Umuyobozi w'Ikigo cy'Ubushakashatsi n'Iterambere ry'Inganda, NIRDA, Kampeta Sayinzoga aganira n'Umuyobozi Wungirije wa Kaminuza y'u Rwanda, Dr Charles Muligande mbere y'ko umuhango utangira
Abayobozi, abatumirwa, abakozi n'abanyeshuri ba CMU bagera ku cyicaro cyayo i Masoro
Iyi kaminuza yatangiye gukorera mu Rwanda mu 2011 ku bufatanye na Guverinoma y'u Rwanda
Meya w'Akarere ka Gasabo kubatsemo iyi kaminuza, Rwamurangwa Stephen, aganira n'abashyitsi
Umuyobozi Mukuru wungirije wa RDB, Zephanie Niyonkuru aganira na Minisitiri muri Perezidansi Uwizeye Judith
Komiseri Mukuru w'Ikigo cy'Imisoro n'Amahoro, RRA, Ruganintwali Pascal yitabiriye uyu muhango
Abanyeshuri ba CMU biga ikoranabuhanga ryo ku rwego rwo hejuru
Iyi kaminuza igaragaza ko imaze kugera kuri byinshi
Iyi kaminuza yubatswe mu cyanya cyahariwe inganda i Masoro

Amafoto: Niyonzima Moise


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza

Article (126294) Re-process this page