Ni ubutumwa bwasomwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, ku wa Mbere tariki 23 Mutarama 2023, mu muhango wo gusezera Prof Mbanda, wabereye muri Paruwasi Regina Pacis, uyoborwa Antoine Cardinal Kambanda.
Witabiriwe kandi n’abayobozi muri Guverinoma, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi, Ngarambe François; uwahoze ari Perezida wa Sena , Dr Iyamuremye Augustin n’abandi.
Cardinal Kambanda yavuze ko urupfu rubabaza cyane cyane iyo rutwaye umuntu w’ingirakamaro nka Prof.Kalisa Mbanda.
Ati “Yari umuntu w’indahemuka kandi ukunda abantu witangira abandi agaharanira icyagirira abandi akamaro aho ageze hose bamwibonamo akaba inshuti n’umuvandimwe wa bose.”
Cardinal Kambanda yavuze ko umurage Prof Mbanda asigiye abantu ari uwo kugira urukundo, impuhwe no kubitoza abandi.
Ati “Abamuzi mwese muzi ukuntu yari umuntu ugira urukundo n’impuhwe, wicisha bugufi kandi akaba umurezi. Akamenya kubitoza abato, uwo murage rero adusigiye tuwukomeza, wo gukunda Imana no kuyubaha ni ryo banga ryo gukunda abantu no kuba indahemuka.”
Prof Kalisa Mbanda yakoze imirimo itandukanye mu gihugu irimo kuba Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, kuyobora iyahoze ari Kaminuza ya ISAI Busogo, akora muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, aba Umuyobozi w’Icyubahiro [Chancellor] wa Kaminuza Yigenga ya Kigali, ULK n’izindi nshingano.
Ubutumwa bw’Umukuru w’Igihugu n’umuryango we, bwasomwe na Minisitiri Musabyimana, wavuze ko ibikorwa bya Prof Mbanda bizahora byibukwa n’Abanyarwanda.
Ati “Perezida wa Repubulika n’umuryango we bamenye inkuru mbi y’uko Prof Kalisa Mbanda yitabye Imana, tubabajwe n’iyo nkuru mbi kandi twifatanyije na Madamu Mbanda, abana n’umuryango wose muri iki gihe cy’agahinda kenshi.”
Yakomeje agira ati “Prof Mbanda yakoreye igihugu cyacu mu nzego zitandukanye, Abaturarwanda bazahora bamwibukira ku bikorwa bye muri iyo mirimo, Perezida wa Repubulika n’Umuryango we, bifurije Madamu Mbanda n’umuryango wose gukomeza gukomera muri ibi bihe by’akababaro. Imana ihe Prof Mbanda kuruhukira mu mahoro.”
Abavandimwe n’inshuti yabasigiye umurage
Abitabiriye umuhango wo gusezera bwa nyuma no gushyingura Prof Kalisa Mbanda bagarutse ku byamuranze mu buzima busanzwe ndetse no mu nshingano zitandukanye yagiye akora.
Bahurije ku kuba yaragiraga urukundo, yari umunyakuru wanga ikinyoma, umunyamurava ukunda akazi ndetse agaharanira iterambere ry’abamwegereye, umuryango nyarwanda n’igihugu muri rusange.
Umugore wa Prof Mbanda, Iribagiza Rose, yavuze ko afite ubushobozi yaha umudali kuko umugabo we yari umuntu utangaje, ugira urukundo ukunda umurimo kandi akawushishikariza n’abamuri hafi.
Ati “Mfite ubushobozi bwo kumuha umudali wa zahabu, umudali rwose w’ikirenga […] kubwo gukora, kubwo kugira urukundo, kutizigama, akita ku bantu rwose atizigamye.”
Ubuheture bw’uyu muryango, Ingabe Kalisa yavuze ko ababyeyi be [Kalisa na Iribagiza] babatoje indangagaciro Nyarwanda zirimo kubaha,guca bugufi, kugira urukundo n’izindi zakomeje kubaherekeza aho bagiye bajya hose.
Ati “Watubereye umubyeyi mwiza cyane, waradukunze urabitwereka, uranabitubwira kenshi, wowe na Mama mwatureze neza, mwadutoje imico myiza n’indangagaciro Nyarwanda, mwadutoje guca bugufi, gukunda umurimo, kubaha Imana no kubaha umuntu wese.”
Ubuheta bwa Prof Mbanda, Tunga Kalisa yagize ati ‘‘Twaratese, twagize amahirwe menshi yo kugira umupapa mwiza, mwiza turacyafite amahirwe menshi yo kugira umumama mwiza kandi ndashaka no kubashimira mwese twasangiye Papa, mbabwira nti turahari kandi tuziko namwe muhari, dukomeze urukundo, dukomeze tubane.”
Umuhererezi wa Prof Mbanda, Umutoni Kalisa Nicole ati “ Twagiraga ibitekerezo, Papa akatwumva twese, twese tukavuga, umwe akavuga n’undi akavuga n’umwana muto. Yifuzaga ko tuvuga ikiri mu bitekerezo byacu kuko yabihaga agaciro.”
Prof Kalisa Mbanda witabye Imana tariki 13 Mutarama 2023,azize urupfu rutunguranye, asize umugore, abana bane n’abuzukuru batandatu.
Inkuru wasoma: https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uko-yanditse-amateka-muri-rdc-ubuhanga-mu-buhinzi-n-ibindi-ibigwi-prof-mbanda























TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!