Mu butumwa Umukuru w’Igihugu yanyujije ku rukuta rwe rwa X, yagize ati “Nihanganishije Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed Ali hamwe n’abagizweho ingaruka n’inkangu zaguyemo amagana y’abantu mu Majyepfo ya Ethiopia. U Rwanda rwifatanyije n’abaturage ba Ethiopia muri ibi bihe bitoroshye.”
Inkangu zibasiye iki gihugu zatewe n’imvura nyinshi irimo iyaguye mu gace ka Gofa ku wa Mbere tariki 22 Nyakanga 2024. Abantu bagerageje gutanga ubutabazi na bo bagwiriwe n’inkangu, benshi bahasiga ubuzima.
Kuri uyu wa Kabiri, habarurwaga abantu 229 bamaze gupfa barimo abagabo 148 n’abagore 81 bagwiriwe n’inkangu mu gace ka Kencho-Shacha muri Gofa.
Hagati ya Gicurasi na Mata uyu mwaka, iki gihugu cyibasiwe n’imvura ku buryo habarwa abantu barenga ibihumbi 19 bavuye mu byabo n’ibikorwaremezo byinshi byangiritse.
My deepest sympathies to Prime Minister @AbiyAhmedAli and the victims of the devastating landslides that have claimed hundreds of lives in southern Ethiopia. Rwanda stands in solidarity and support with the people of Ethiopia during this difficult time.
— Paul Kagame (@PaulKagame) July 24, 2024


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!