00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yafashe mu mugongo Abanya-Ethiopia bibasiwe n’inkangu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 July 2024 saa 02:19
Yasuwe :

Perezida Kagame yafashe mu mugongo abaturage ba Ethiopia nyuma y’aho bibasiwe n’inkangu zimaze guhitana abarenga 220 mu Majyepfo y’iki gihugu.

Mu butumwa Umukuru w’Igihugu yanyujije ku rukuta rwe rwa X, yagize ati “Nihanganishije Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed Ali hamwe n’abagizweho ingaruka n’inkangu zaguyemo amagana y’abantu mu Majyepfo ya Ethiopia. U Rwanda rwifatanyije n’abaturage ba Ethiopia muri ibi bihe bitoroshye.”

Inkangu zibasiye iki gihugu zatewe n’imvura nyinshi irimo iyaguye mu gace ka Gofa ku wa Mbere tariki 22 Nyakanga 2024. Abantu bagerageje gutanga ubutabazi na bo bagwiriwe n’inkangu, benshi bahasiga ubuzima.

Kuri uyu wa Kabiri, habarurwaga abantu 229 bamaze gupfa barimo abagabo 148 n’abagore 81 bagwiriwe n’inkangu mu gace ka Kencho-Shacha muri Gofa.

Hagati ya Gicurasi na Mata uyu mwaka, iki gihugu cyibasiwe n’imvura ku buryo habarwa abantu barenga ibihumbi 19 bavuye mu byabo n’ibikorwaremezo byinshi byangiritse.

Gofa ni kamwe mu duce twibasiwe cyane n'inkangu
Abaturage bakoze ibishoboka byose ngo batange ubutabazi, gusa na bo baza kwibasirwa n'ibiza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .