Perezida Kagame yacyeje Dr Tedros na we wabonye umwuzukuru wa mbere

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 Ugushyingo 2020 saa 08:34
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame yacyeje Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, wabonye umwuzukuru we wa mbere ku myaka 55.

Perezida Kagame acyeje iyi nshuti y’akadasohoka y’u Rwanda nyuma y’igihe gito na we abonye umwuzukuru wa mbere, imfura y’umukobwa we Ange Kagame na Ndengeyingoma Bertrand.

Perezida Kagame usanzwe uzwiho gukunda abana, kuva yabona uyu mwuzukuru w’umukobwa ntahwema kugaragaza ibyishimo aterwa nabyo.

Aherutse kuvuga ko kuba afite umwuzukuru ari “byiza cyane”. Ati “Nari menyereye kuba gusa se w’abana, iyo wabaye noneho na Sekuru w’abana, uba wazamutse mu ntera”.

Yakomeje avuga ko mu gihe azaba atakiri Perezida wa Repubulika, yiteguye gutangira indi mirimo yo kurebera abuzukuru. Ati “Ni umukobwa muzima, arakura vuba, iyo amasaha y’ingendo ataragera hari ubwo nyaruka nkajya kumusura, iyo nagiyeyo ngenda nka Kagame.”

Ibijyanye n’uyu mwuzukuru Dr Tedros yungutse byamenyekanye ubwo uyu mugabo yashyiraga ku rukuta rwe rwa Twitter ubutumwa bwerekana ko umuryango we wabonye umwana, anabuherekeresha ifoto amuteruye.

Yagize ati “Ubuzima bushya ni urumuri rurabagirana mu bihe by’umwijima. Nshimishijwe no guha ikaze ku Isi Mia, umwuzukuru wanjye wa mbere, umukobwa. [Ndi] Sogokuru utewe ishema. Nibukijwe iby’ingenzi kurusha ibindi.”

Perezida Kagame na we abinyujije kuri Twitter, yahise agaragaza ko yishimiye ibi byiza Dr Tedros agezeho. Ati “Ishyuke Dr. Tedros…Nkuri imbere….Gusa ni mu bijyanye n’igihe... Ibyiza byose ku babyeyi bato n’umwana.”

Dr Tedros asanzwe ari inshuti ikomeye y’u Rwanda, ndetse ntahwema kugaragaza ko atewe ishema n’imbaraga rukomeje gushyira mu kurwanya icyorezo cya Covid-19.

Dr Tedros ateruye umwuzukuru we wa mbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .