Ni ingingo yagarutseho ku wa 16 Ugushyingo 2024, ubwo yari yitabiriye igitaramo cy’Inkera y’Imihigo ya Unity Club Intwararumuri isoza ihuriro rya 17 ry’uwo muryango.
Perezida Kagame yagaragaje ko mu bihe tugezemo bidakwiye ko hari umuntu uzira icyo ari cyo cyangwa icyo abandi bazize mu myaka yashize.
Ati “Ubu muri 2024 muri uku kwezi turimo, umuntu akazira icyo ari cyo cyangwa icyo abandi bazize mu myaka yashize, tukicara tukabyemera tukabifata nk’aho ariko bigomba kugenda?”
“Ntabwo ari ko bigomba kugenda muri ba bandi bafite ubushake, bafite ubushobozi n’uburakari bwo kuvuga ngo ibyatubayeho mu mateka ntibizasubire. Ntabwo bikwiriye na busa.”
Perezida Kagame yashimangiye ko n’abagica mu rihumye inzego zitandukanye bakagira uruhare muri ibyo bikorwa ko batazabura guhanwa.
Ati “Abo banyura mu myanya y’intoki kubera ko igihugu cyiyubaka, gihendahenda, gishaka ko umuntu wese yumva kikanagerageza kugorora ariya mateka yacu, abantu bakanyura mu myanya y’intoki bakagirira nabi abantu bigaruka mu mateka, burya iminsi ni mbarwa.”
Perezida Kagame yakomoje kandi ku bahawe imbabazi bari bakurikiranyweho ibyaha birimo n’ibirebana na Jenoside yakorewe Abatutsi ariko bakongera kubyijandikamo.
Ati “Hari n’abandi mureba muri abo bandi bidegembya, n’abo twababariye twavanye aho bari bari bafunzwe bafungiwe ibyaha nk’ibyo, ugahendahenda ngo urebe ko umuntu yakongera kuba muzima cyangwa n’abe, abo akorana nabo n’iki yarangiza we akabisubiramo.”
Yagaragaje ko igiteye impunge usanga benshi muri bogezwa n’abantu bo hanze y’Igihugu babashima ko ari ibitangaza cyangwa ngo barwanira demokarasi.
Yashimangiye ko bigiye kongera guhagurukirwa ababigiramo uruhare bose bakabibazwa, abagira inama yo kubireka mu maguru mashya.
Ati “Kandi ubwo iyo umuntu agirwa inama afite mu mutwe hazima arumva. Ubu ni inama njya ariko ushaka arayumva ushaka ntayumva. Ku kibazo cy’ubuzima bw’igihugu cyacu n’Abanyarwanda n’aho tugeze n’aho dushaka kujya. Ibyo bifite aho bigarukira.”
Ubwo hatangizwaga Ihuriro rya 17 rya Unity Club Intwararumuri, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascene, yagaragaje ko bimwe mu bikibangamiye ubumwe bw’Abanyarwanda birimo kwigisha irondabwoko, gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, imbuga nkoranyambaga zabaye imiyoboro y’imvugo zo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, gusebanya, irondabwoko n’ibikorwa byibasira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibindi.
Yagaragaje ko abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi bagikorerwa ihohoterwa kandi usanga ababigiramo uruhare ari abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, barangije ibihano cyangwa abo mu miryango yabo.
Yagaragaje ko iyo hasuzumwe imiterere y’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibifitanye isano na yo byakurikiranywe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, mu minsi yo kwibuka hagati ya 2020-2024, byagabanutseho 14%.
Yakomeje ati “Ntibivuze ko ingengabitekerezo ya Jenoside yacitse, iriho ndetse no mu bato uyisangamo, ariko kugabanukaho 14% mu myaka ine ni igipimo gitanga icyizere cy’ejo hazaza heza h’imibanire y’Abanyarwanda.”
Amafoto: Kwizera Hervé
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!