Duhomba byinshi birimo n’ubuzima – Perezida Kagame avuga ku bakoresha nabi umutungo wa leta

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 10 Nyakanga 2020 saa 05:36
Yasuwe :
0 0

Perezida Kagame yavuze ko kuva kera mu rugendo rwose rwo kubohora igihugu, imwe mu ntego zashyizwe imbere ari imiyoborere myiza, by’umwihariko bikajyana no kurwanya ruswa ndetse ko byari mu mateka ya FPR Inkotanyi.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko byakunze kugaragara ko nubwo hari ayo mahame, hari ubwo adakurikizwa n’abantu bamwe muri FPR Inkotanyi cyangwa se hanze yayo kuko “kurwanya ruswa si ikintu wizera ko wakora neza ukakigeraho ku buryo nta ruswa iba ihari ku kigero cya 100%”.

Perezida Kagame yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’urubyiruko rwiganjemo urukunze gukoresha imbuga nkoranyambaga, cyatambutse ku rubuga rwa Instagram rwe ndetse no ku zindi mbuga nkoranyambaga ze.

Urubyiruko rwari mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko mu gihe Umukuru w’Igihugu we yari mu biro bye, muri Village Urugwiro.

Yagarutse ku mpanuro yatangiye nama ya Komite Nyobozi yaguye ya FPR Inkotanyi yabaye mu mpera za Kamena, aho yibanze ku bibazo by’imyitwarire “idahwitse” mu bayobozi irimo kunyereza umutungo no kuwukoresha nabi, ndetse akagerageza kugaragaza abantu bamwe.

Icyo gihe yaburiye abayobozi batuzuza inshingano zabo uko bikwiye n’abangiza umutungo w’igihugu, avuga ko agiye kugendera ku bwihutirwe bwo kurwanya icyorezo cya Coronavirus mu gukemura ibyo yise ibindi “byorezo” bihari, ku buryo abashaka gusubiza igihugu inyuma birengagije aho cyavuye babyishyura.

Muri iyo nama yagiye ahagurutsa abayobozi bamwe akabasaba ibisobanuro mu ruhame ku makosa yakunze kubaranga, ndetse akabaza n’inzego zitandukanye impamvu zitabakurikiranye hakiri kare.

Perezida Kagame yavuze ko abo yagaragaje atari bo bonyine barangwaho imikorere idahwitse, kuko bishoboka ko haba hari n’abandi, ahubwo icyakozwe kigamije kuburira abandi kugira ngo bahindure imitekerereze.

Ati “Ntabwo byari bigamije kugarazaga abantu bamwe, yewe n’abo bagaragajwe uriya munsi cyangwa se undi, ntabwo byari kuri bo cyane, ahubwo byari bigamije kwibutsa buri wese inshingano dufite kugira ngo twizere ko igihugu cyacu gikomeza gushingira ku mahame twemeranyije mu myaka myinshi ishize.”

Yavuze ko wari umwanya mwiza wo kugaragaza ibyo yari amaze iminsi abona bitagenda, byatumaga iterambere rikenewe ritagerwaho uko bikwiye. Yatanze urugero ku byo Umugenzuzi Mukuru w’Imari yakunze kugaragaza igihugu cyahombye.

Ati “Ibihombo byinshi bisobanuye ibintu byinshi duhomba birimo n’ubuzima. Niba udafite imiti mu bitaro yagombaga kuvura abantu kuko umuntu yibye amafaranga yagombaga kugura imiti cyangwa se niba abantu bibye amafaranga yagombaga kugura ifumbire, cyangwa se ibintu bitandukanye byagombaga guteza imbere ubuhinzi kugira ngo abantu babashe kwihaza mu musaruro, biravuze ngo uri kwima abanyarwanda aya mahirwe. Ni nk’aho uri gufata ubuzima bwabo nk’ubudafite agaciro.”

Perezida Kagame yavuze ko mu gukosora ibi bintu, yagaragaje ko inzego zimwe na zimwe zitubahirije inshingano zazo mu kubirwanya, atanga urugero ku rwego rw’ubutabera.

Muri iyo nama yabereye ku cyicaro cya FPR Inkotanyi, Perezida Kagame yavuze ko mu mikorere ya muntu amakosa abaho umunsi ku wundi, ko atari yo aba bayobozi bazaryozwa ahubwo ko bazabazwa ibyo batubahiriza mu buryo busa n’agahimano.

Mbere gato na nyuma y’iyo nama, hari abayobozi bari bakuwe mu myanya abandi barasimbuzwa kubera iperereza ryabakorwagaho ku byaha bitandukanye. Kuva kandi uyu mwaka watangira, Umukuru w’Igihugu yakunze kwitsa ku ngingo yo gukoresha neza umutungo wa rubanda ndetse ko atazihanganira ababirengaho.

Perezida Kagame yavuze ko gukoresha nabi umutungo wari ugenewe ibikorwa biteza imbere abaturage, ari ukutita ku buzima bwabo
Umunyamakuru Sandrine Isheja wa Kiss FM abaza ikibazo Umukuru w'Igihugu
Iki kiganiro cyatambutse ku mbuga nkoranyambaga yaba Twitter, Instagram na Youtube

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .