Perezida Tshisekedi yatumiye mu nama Perezida Kagame, Museveni, Lourenço na Ndayishimiye

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 6 Nzeri 2020 saa 09:34
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi yatumiye uw’u Rwanda Paul Kagame, uwa Uganda Yoweri Kaguta Museveni, uwa Angola, João Lourenço na Ndayishimiye Evariste w’u Burundi mu nama izabera muri Congo mu mujyi wa Goma ikiga ku mutekano mu karere ndetse n’imibanire y’ibi bihugu.

Ikinyamakuru Actualite cyo muri RDC, kivuga ko iyi nama yateguwe na Perezida Felix Tshisekedi ndetse akaba yaratangaje ibijyanye nayo ubwo yari mu nama yamuhuje n’abaminisitiri kuri uyu wa 4 Nzeri.

Bimwe mu bizigirwa muri iyi nama izahuza aba bakuru b’ibihugu harimo umutekano n’amahoro mu karere, umubano hagati y’ibi bihugu ndetse n’uburyo imirimo y’ubukungu yakongera kuzahurwa nyuma y’ingaruka yagiye igirwaho n’icyorezo cya Covid-19.

Perezida Tshisekedi ari nawe uzakira aba bakuru b’ibihugu bandi ntiyigeze avuga umunsi inama izabera cyangwa ngo avuge niba hari aho ihuriye n’izaherukaga kuba zigamije gushaka ibisubizo ku mubano utifashe neza hagati y’u Rwanda na Uganda.

Iyi nama izahuza aba bakuru b'ibihugu yitezweho kuganirirwamo ibibazo bitandukanye birimo n'ibijyanye n'umutekano n'amahoro mu karere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .