Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Kenya, byatangaje ko Perezida Uhuru Kenyatta watumije iyi nama, mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere yakiriye Yoweri Museveni wa Uganda, Paul Kagame w’u Rwanda, Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, Salva Kiir Mayardit wa Sudani y’Epfo na Felix Tshisekedi wa RDC.
Umukuru w’Igihugu umwe ni we utitabiriye iyi nama, Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, wahagarariwe na Ambasaderi w’igihugu cye muri Kenya, John Stephen Simbachawene.
Iyi nama ibaye mu gihe umwuka mubi hagati ya RDC n’u Rwanda ukomeje gufata indi ntera. Bigeze n’aho abanyarwanda n’abavuga ikinyarwanda batangiye kugirirwa nabi muri RDC bashinjwa ko u Rwanda rufatanyije na M23 mu bitero by’uyu mutwe.
Kenyatta yari aherutse gutangaza ko ingabo z’umutwe w’aka karere zigomba koherezwa mu Burasirazuba bwa Congo zikarwanya imitwe y’iterabwoba ihabarizwa.
U Rwanda rwemeye ko ruzatanga umusanzu warwo, rukohereza ingabo muri RDC gusa yo yarabyanze, ivuga ko idashaka ko mu ngabo zizajya ku butaka bwayo haba harimo n’iz’u Rwanda kuko ngo arirwo zingiro ry’ikibazo.
U Rwanda rushinjwa na RDC gutera inkunga umutwe wa M23, gusa rwo rwabyamaganye kuva ku munsi wa mbere.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!